Digiqole ad

Bahagaze begeranye, Col Mulisa JB nawe yaje gushinja Brig.Rusagara

 Bahagaze begeranye, Col Mulisa JB nawe yaje gushinja Brig.Rusagara

Col (Rtd) Jean Bosco Mulisa ibumoso bwa Brig Gen(Rtd) Rusagara ari kumushinja

*Si rimwe si kabiri numvanye Rusagara amagambo asebya umukuru w’igihugu

*Col Mulisa ngo yaketse ko Rusagara yashakiraga RNC abayoboke kubera amagambo ye

*Col Mulisa yinjiye mu cyumba cy’Iburanisha yabanje kuramukanya n’uwo yari aje gushinja. Baherezanya ibiganza.

*Col Mulisa yavuze ko Brg. Gen. Rusagara avuga “Our guy is finished” ngo ntawundi yavugaga utari Kagame bitewe n’uwo yamugereranyaga nawe.

*Me Buru ati “Turi mu rubanza rw’amagambo rushingiye ku bihuha,…”

Col. Mulisa Jean Bosco wasezerewe rimwe na Brg Gen (rtd) Rusagara mu ngabo, kuri uyu wa mbere yabwiye Urukiko ko mu biganiro yagiranye n’uregwa ahantu hatandukanye harimo kuri Tennis Club i Nyarutarama aho babaga bagiye gukorera Siporo, ngo yamwumvanye kenshi amagambo asebya umukuru w’igihugu.

Col (Rtd) Jean Bosco Mulisa ibumoso bwa Brig Gen(Rtd) Rusagara ari kumushinja
Col (Rtd) Jean Bosco Mulisa ibumoso bwa Brig Gen(Rtd) Rusagara ari kumushinja.

Col. Mulisa nawe wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda yabanje kubwira Umucamanza ko nta bucuti, imibanire byihariye cyangwa amasano afitanye na Rusagara ku buryo byamubuza kumutangaho ubuhamya.

Imvugo “Our guy is finished”, Col Mulisa avuga ko ntawundi Rusagara yavugaga utari Perezida Kagame

Col Mulisa yavuze ko igihe u Rwanda rwahagarikirwaga inkunga n’amahanga kubera umutwe wa M23 (u Rwanda rwashinjwaga gutera inkunga uyu mutwe/rubihakana) ari bwo uregwa (Rusagara) yanenze umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amugereranya na Museveni uyobora Uganda. Aho ngo uregwa yavuze ngo “Our guy is finished”.

Abajijwe n’Umucamanza icyo yumva uregwa yari agamije ubwo yavugaga ngo “Our guy is finished”, Col Mulisa, yasubije agira ati “ibyo ni ibintu byoroshye (kubyumva) niba avuze ngo ‘our guy is finished; ukavuga undi umugereranya na we birumvikana uwo yashakaga kuvuga… Ni nde wundi wagereranya na Museveni?”

Uyu mutangabuhamya watangiye ijwi ridasohoka ndetse akavuga ko afite ikibazo cy’ijwi, yavuze ko we na bagenzi be batunguwe n’aya magambo bivugwa ko yavuzwe n’uregwa (ntarayahamywa). Col Mulisa ati “ni comment (igitekerezo) yadukanze cyane!”

Me Buhuru wunganira uregwa yabajije uyu mutangabuhamya niba kuvuga ngo “…is finished” ari igitutsi undi amusubiza ko atari cyo.

Col. Mulisa yavuze ko n’ubwo atabihagararaho ariko ko yumvise ko amagambo nk’aya asebya umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Rusagara yayabwiye n’abandi basirikare bakomeye.

Me Buhuru watinze cyane kuri iyi mvugo ifatwa nk’isebya umukuru w’igihugu yabajije Umutangabuhamya niba yarigeze yumva Rusagara avuga nabi Perezida Kagame, undi asubiza agira ati “yego, si rimwe si kabiri.”

Uyu mutangabuhamya wahise yifashisha urugero yavuze ko ubwo hatangwaga itegeko ryo gucyura ingabo zari ziri muri RDC, Rusagara yavuze ko izindi ngabo zakuweyo ariko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yazigumishijeyo.

Col. Mulisa yavuze ko Brg. Gen. Rusagara yavuze amagambo anenga umukuru w’igihugu mu gihe kingana n’amezi atanu ahereye muri Kanama cyangwa Nzeri muri 2013.

Rusagara na Col Byabagamba (uhera iburyo) bashinjwa ibyaha byo kwamamaza ibihuha, kugomesha rubanda bagamije kurwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi no gutunga intwaro ku buryo bunyuranije n’ amategeko.
Rusagara na Col Byabagamba (uhera iburyo) bashinjwa ibyaha byo kwamamaza ibihuha, kugomesha rubanda bagamije kurwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi no gutunga intwaro ku buryo bunyuranije n’ amategeko.

Brg Gen Rusagara ngo yashimagizaga RNC

Uyu mutangabuhamya wavuze ko we na bagenzi be baje gufata umwanzuro wo guhagarika umubano bagiranaga na Rusagara bitewe n’aya magambo asebya umukuru w’igihugu n’ubutegetsi buriho n’andi ashimagiza akanarata ibigwi ishyaka rya RNC ubu rifatwa nk’irirwanya Leta y’u Rwanda.

Col. Mulisa wasezerewe mu ngabo mu cyubahiro yavuze ko amagambo menshi yavugirwaga kuri Tennis Club i Nyarutarama, aho abasirikare bo ku rwego rwo hejuru basezerewe rimwe na Rusagara bakoreraga imyitozo, uyu mutangabuhamya yavuze ko uregwa (Rusagara) yigeze kubaratira imikorere ya RNC ababwira ko ikora cyane.

Uyu mutangabuhamya utigeze arya indimi, yavuze ko mu myumvire ye yumvaga uregwa ameze nk’uri gushakira RNC abambari dore ko ngo yanabaratiye igitabo cyanditswe na Gerard Gahima (bivugwa ko na we ari umwambari wa RNC) gisebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Akomeza kugaragaza ibindi byavuzwe n’uregwa bisebya ubutegetsi buriho; Col Mulisa yavuze ko yatunguwe n’ibyatangajwe na Rusagara, ubwo yagiraga icyo avuga ku ifatiirwa ry’imitungo ya Kompanyi ya UTC (yahoze ari iy’umuherwe w’Umunyarwanda Rujugiro), uregwa ngo ngo yavuze ko Leta y’u Rwanda idafite uburenganzira bwo gufatiira imitungo y’umuntu.

Col Mulisa ati “ndabyibuka naramubajije nti ‘ibintu uvuga urumva wabisubiramo?”

Me Buhuru yabajije Umutangabuhamya niba ibyavugwaga n’uwo yunganira yari akomeje cyangwa yarabivugaga yitambukira, undi amusubiza ko uregwa yabivuze inshuro nyinshi.

Me Buhuru wyashatse kenshi kwifashisha ibyavuzwe n’abandi batangabuhamya, gusa Umucamanza akamwibutsa ko atagomba kurenga imbibe z’ubuhamya bwatanzwe na Col Mulisa.

Me Buhuru yahise agira ati “turi kuburana urubanza rw’amagambo, rushingiye ku bihuha niyo mpamvu nibanda ku byavuzwe n’abandi.”

Col Mulisa yavuze ko kuva muri RPF kwa Rusagara ari uburenganzira bwe

Mu buhamya bwatanzwe n’abandi batangabuhamya, hari abavuze ko uregwa yabibwiriraga ko yavuye mu muryango wa RPF Inkotanyi.

Me Buhuru abajije Umutangabuhamya niba yarigeze yumvana Uregwa aya magambo ndetse niba kuva muri RPF ari icyaha, Col. Mulisa yavuze ko yabimwumvanye, ariko ati “si icyaha ni uburenganzira bwe.”

Me Buhuru yavuze ko uyu mutangabuhamya yahishiriye Umuyobozi mugenzi we witwaye nabi, bityo ko uyu mutangabuhamya nawe akwiye kubiryozwa.

Iburanisha ritaha ryimuriwe kuwa Gatanu, tariki 26 Gashyantare.

Photos/M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ariko se reka mbibarize abashinja nabashinjwa mwumva abasirikari muyobora tuzongera kubiyumvamo nkuko twabiyumvagamo?

    • Abashinja bo ndabona bafite impamvu yo kwerekana ikibi. Gen Rusagara se harya ubu iyi RNC yamumariye iki ku buryo yayikeza. Si ba bandi birirwa bakoronga badusebereza igihugu. Rubanda banga amahoro ntacyo atwaye

  • Nonese ahubwo mubyukuri ninde uvugishuri muribose yaba ibyomuri DRC cg Me Evode. Bimezebite mutubwire ukuri kuribyo birego ntibisonutse.

    • Nonese niba ibyo Rusagara yavuze aribyaha bimujyana muri gereza koharabavuze ibiruta biriya nka Evose, we azajya muri gereza ryari?

      • Colonel ararengana ahubwo ni intwari kwemera guhishura ubugambanyi nk’ubu. None se Gen Rusagara iyo atajya mu bya RNC ndetse akagirwa inama yo kwitandukanya nabyo akabyanga ni nde wari bumujyane mu butabera.

      • Colonel ararengana ahubwo ni intwari kwemera guhishura ubugambanyi nk’ubu. None se Gen Rusagara ibi bintu byo gusebya igihugu abishakamo iki

      • Hahaha.. Gakiro wee Reka Tujye Twisekera Kuko Byongera iminsi yo Kubaho……
        Evode na Nuriya Mugabo Ngo no Ministiri Wintebe nabo bakwiye Kwitaba Sentare….

  • Biteye isoni kumva un colonel avuga kuriya, Birababaje cyane.

  • Gen. Rusagara yakoze ni icyaha gikomeye, aliko rero mu bihugu byubaha abantu na uburenganzira bwabo uyu mugabo nta cyaha na kimwe CYAMUGARAGARAHO. Muri make ibyo yavuze ni ibintu bisanzwe kuri iyi si ya mungu.
    Ahubwo twebwe abanyarwanda tuzabyumva ryari?!!! Ni ryari tuzumva ko abaturarwanda bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, nta bwoba bwo kurangiriza ubuzima bwawe mu mwobo…
    Nzaba mbarirwa.

    • Bene umuseke, ko igipande cya mbere cy’ibyo nari nanditse mwabinyonze; mwe mwaba mupfana iki n’abatemerera abandi kuvuga ibitekerezo byabo?!!!
      Nyamara mwikubite agashyi kuko ubundi mwajyaga mupfa kugerageza kandi mujye mumenya ko kwubaka igihugu kwa mbere ari ukwitoza umuco wo guhitisha ibitekerezo mu bwubahane. Cyane cyane nka mwe muba muri u Rwanda rw’ejo.
      Umunsi mwiza

  • Ariko nibarize abanyarwanda buriya musanga ubutegetsi atarikimwe munsubize

    • Nanjye mbona bwose ari kimwe. ubwami bujya kurunduka, habanje Rucunshu itarishe Rutarindwa gusa, ahubwo yaguyemo abantu benshi bari intwari ku rugamba. Abazungu baje basanze igihugu ntawakirwanirira, barakitoragurira. usomye ibyo abakoloni banditse, bavuga ko iyo ibwami badasubiranamo biba byaragoranye gufata u Rwanda. Abongereza bari bararwanye nabo batabara ahitwa muri Uganda ubu. nyuma bafasha Kayibanda afata ubutegetsi. Mu ishyaka rye baratangiye bumvikana kuko bari bagifite inyenzi bahanganye nabo ariko aho zitsindiwe batangiye gusubiranamo. habaho ibyo bita guta umurongo, muri Parmehutu bararyana karahava, bararegana kugeza Habyarimana abakuyeho. Nawe atangira neza ariko muri za 1980 aza gukora ikosa impunzi zirirukanwa muri Uganda nawe azisubizayo, ikibazo cya Nduga na kiga kirakomera. Akazu kabanza mu bakiga, bukeye kaba aka Gisenyi, bukeye kaba ak’ abashiru, babandi basubiyeyo bamutera nta mbaraga agifite, abasirikare bari mu matiku no kwigwizaho imitungo. Abatabazi bo simbavuga ho kuko bo mission yabo yari ukwica abo bagakwiye kurinda no gusahura za banki byatumye batsindwa vuba na bwangu.
      leta iriho sindibuyivugeho kuko ikiriho ariko ubona amatiku agenda arushaho kurumbuka. mu nama za cyama umwanya munini uba uwo gushinjanya ku batatiye igihango(igihano cyabo urakizi). Amateka niyo azatwereka uko bizarangira. Urakoze.

  • Banyarwanda bavandimwe igihe cyo guhinduka tukareka ikibi kirageze ubundi amaso yacu tuyahange Nyagasani wenyine.naho ubundi ndabona twugarijwe n icuraburindi rikomeye.

  • Aba basirikare barababaje kabisa, ibaze kumva senior officer muzima imbere y’urukiko avuga ibintu nkibi ese urugero aha abasirikare bato ni uruhe? ubwose koko murabona atari ugutesha agaciro abayobozi b’igisirikare imbere y’abasirikare bato?

    Ubu koko u Rwanda rurinzwe n’abasirikare bateye batya!! haramutse habonetse haduyi ufite imbaraga ubu aba nibo basirikare bo kurinda igihugu? cyakora birababaje cyane.

  • Ni agahomamunwa.

  • Aba bantu erega baracyakurikiranywe mu butabera, ntiburabahamya ibyaha ngo bakatirwe bahabwe ibihano bibakwiye. Kubageza imbere y’ubutabera bakisobanura ku byaha bakurikiranyeho, bakiregura, bakunganirwa na ba Avoka babo, nta kosa ririmo. Ikindi kandi sinzi ko hari uwo ubutabera bwa tinya ngo aha ni Umusirikare, umunyamategeko, uwarindaga Umukuru w’Igihugu n’ibindi. Murebe ibyaha baregwa kandi nabo barabizi kuko aho byakorewe hari abantu harahari. Ababashinja ni abo nyine bakanguriraga ibya wa mutwe w’abagizi ba nabi.

Comments are closed.

en_USEnglish