Digiqole ad

Bably yanenze bikomeye abareperi bakomeye mu Rwanda

 Bably yanenze bikomeye abareperi bakomeye mu Rwanda

Umuraperi Bably wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Isezerano rya kera’ ‘Imbohe zizabohoka’ n’izindi, yibasiye abaraperi bakomeye mu Rwanda mu ndirimbo nshya yise ‘Isahani’.

Umuraperi Bably uvuga ko HipHop yamaze kuzimira
Umuraperi Bably uvuga ko HipHop yamaze kuzimira

Muri iyo ndirimbo avugamo ko abahanzi benshi bo mu Rwanda cyane cyane abakora injyana ya HipHop ko nta mihangire yabo muri iki gihe. Kuko usanga abenshi basigaye bakora kubera gushaka kujya mu irushanwa.

Amwe muri ayo mazina yibasiye mu ndirimbo ni Diplomate, Mahoniboni, Amag The Black, Green P, Fireman, Danny Nanone n’abandi. Akavugamo uburyo Jay Polly ari we ngo waba uri gusenya urwo yubatse akurikiye urufito ” amafaranga”.

Bably akomeza avuga ko umuraperi urimo gupfa kugerageza ari Diplomate. Ngo asanga ariwe ugikora injyana ya HipHop mu bandi bose birirwa bashyira hanze indirimbo.

Uyu muraperi ahamya ko u Rwanda rufite abahanzi benshi bafite impano muri iyi njyana. Gusa bakaba babuzwa amahirwe yo kwiyereka abafana ngo na bo berekane icyo bazi.

Kuba hari abatatira Hip Hop, bagakora indirimbo ziri mu njyana za Zouk na Afrobeat batinya kwitwa ibirara, ngo abibonamo ubugwari no kutamenya icyo bashaka mu muziki.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=raQcAWjUJi8″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Bablyyyy yoooo Bab wagiyehe ko nakwemeraga kweri,
    Hipm yawe yaranyubakaga kbsa,nawe sasa ubifitemo uruhare koz wazimye ukazima birenze ikizima loooll,
    garuka pe,,

  • Yewe mwa! Hari itandukanirizo hagati yo guhatiriza no gukorana umwete! Ntukagereranye umuturirwa n’utururi. Umuraperi urapira hano, nyiramubande zikumvikanira i Burundi! Kabisa mumwigireho, niba mushaka kwandika izina. Ikigaragara ni uko murimo gucuranwa icope nk’aba… Reba kure nawe

    Kirenge cya Rutare, kidatoborwa n’ihwa turamwemera kuko ataririmba iby’ab’ubu ngo kugirango ashimwe cyangwa yitabirwe. Jye Tintin wanditsiye ibi,
    Diplomate ntanzi, sinangombwa ko amenya. Jye ndamuzi kandi ndamwemera kimwe n’abandi bose bakunda ubuhanga mu buhanzi!

  • umugabo nuwuhagarara kukuri kwe kabone niyo yakuzira shaaaaaaaaaaaaa
    babwire nibashaka biyahure

  • man..wari ufite hiphop yahatari..wagiye he kweri….man buriya isezrano ryaranyubatse musaza

Comments are closed.

en_USEnglish