Digiqole ad

Bably ntiyemera kwirukanwa muri Cossovo MOP

KigaliMIHETO Amri Bably usanzwe ubarizwa mu itsinda ry’abanyamuziki muri Hip-Hop, Kossovo MOP, riba mu mugi wa Kigali, arahakana gusezererwa muri iri tsinda nyuma yaho iri tsinda rivuga ko ryamwirukanye kubera ingeso bavuga ko ari mbi ngo yari asigaye afite.

Umwe mubagize iri tsinda, Franco MOP yatangarije ikiganiro Salus Relax ko ngo kwiyitirira itsinda no gusinya amasezerano y’ibitaramo bagenzi be batabizi ari bimwe mu byatumye The Bible Verses yirukanwa.

Franco ati : “Bably twaramwirukanye bitewe n’imico itagaragaraga neza ikintu gisa no kwishyira hejuru agaragaza nkaho hari ikintu adusumbijeho hejuru. Yabanje kugaragaza isura itari nziza kuri buri mugenzi we ashaka kugirango akore nkuko nawe akora.”

Franco akomeza avugako kwiyitirira itsinda akigira umukuru waryo nabyo ngo byabababaje. Ibi bikaba bituruka kugutumirwa kwabo mu gitaramo cyabereye i Gitarama hatumiwemo MOP yose ngo Bably abimenye mbere avuga ko ariwe MOP uhari.

Franco ati : “Icyo ni ikintu nacyo cyabashije kutugaragariza yuko umuntu niba mwarateguye kuva muti muri hamwe, murashaka kugera ku kintu ni ikingiki, agatangira kumera gutyo, ndi kumva yuko nta hantu mwagerana.

Bably ibi arabihakana avuga ko nta muntu wamwirukanye muri MOP, ngo yavuyemo ku bushake bwe kubera ko bagenzi be ngo bamuvunishaga akabona atatera imbere akiri kumwe na bo kandi ngo ariwe washinze MOP. Avuga ko yahisemo kuva muri iri tsinda kubera ko ngo yabonaga bagenzi be badashaka ko itsinda ritera imbere. Ibi Bably abivugira ko ngo yishyuraga amafaranga ye bwite muri studio, ubwo babaga bagiye gukora indirimbo, abandi nta n’igiceri bishyuye, amatike n’ibindi ngo ugasanga amahame agenga itsinda ariwe uyashyiraho.

Bably ati : “Maze kureba ibyo byose biba bindi ku mutwe ndavuga ariko kuki ? Umutwaro wange nange sinywushoboye neza ndajya kwikorera umutwaro w’abantu 10 batanakunze n’icyo bariho, ndangije ndavuga nti ngewe reka nkore ku giti cyange izi mbaraga ndi kubashyiraho aba bagabo, reka nzishyriireho kuko ndabona nibyo ndigukora nta nakimwe bumva.

Bably akaba yiga muri KIST akaba amenyerewe mundirimbo nka “Isoko”, “Isezerano rya kera”, “Iminsi” n’zindi. “Imbere y’urukiko” ni imwe mundirimbo yakoranye na Kossovo M.O.P.

Claude Kabengera
Umuseke.com

2 Comments

  • kwishyira hejuru birababaje kandi ntago ari byiza

  • mop nubundi izaguma yitwe mop nubwo bably yagiye ,mop nibatubwire kumusore witwa tag bone bivugwa ko atakirimo

Comments are closed.

en_USEnglish