Babangamiwe n’ikimoteri aho bacururiza
Huye-Abacururiza ndetse n’abarema isoko rishya riherereye mu karere ka Huye baratangaza ko n’ubwo bubakiwe isoko rijyanye n’igihe ko bakomeje kubangamirwa n’imyanda ituruka mu isoko no mu mugi wa Butare wose ikamenwa hafi y’aho bacururiza. Baravugako babona iki kiswe ikimoteri kizabakururira indwara zituruka ku mwanda ndetse bakabura n’abaguzi kuberako ibyo bacuruza biba bitumaho amasazi aturutse muri icyo kimoteri.
Ahagana mu Rwabayanga hafi y’isoko rito niho habarizwa iki kimoteri kimenwamo imyanda yose yo mu mugi wa Butare. Iyo uhageze usanga hatuma amasazi menshi atewe n’iyo myanda, Abacuruzi ndetse n’abahagurira ibyo bakeneye usanga bose bipfutse ku mazuru bavugako bibanukira cyane. Aba baturage bavugako basabye ko iki kimoteri cyahakurwa ariko ngo bakaba nta gisubizo bigeze bahabwa n’ubuyobozi, bityo ngo bakaba bakomeje kubangamirwa n’imyanda. Niyonsenga Jacqueline ucururiza mu isoko rya Huye avugako niba hatagize igikorwa bashobora kumererwa nabi. Agira ati: “ibi urabona ko ari ikibazo. Iki kimoteri kirabangamye cyane. Amasazi, umunuko, mbega urabona ko ibi byatera indwara abacururiza aha n’abahaha ibyo ducuruza.”
Uretse Niyonsenga, uvugako kiriya kimoteri gishobora kuzabatera indwara, Mutuyimana Anne na we ucururiza mu isoko ryegera ahagana ikimoteri avugako hashize igihe kinini basabako ikimoteri cyakwimurwa hafi yaho bacururiza. Agira ati : “Ni aha ngaha imyanda ituruka mu mugi wa Butare wose imenwa, bamara kuyihasuka bakayitwika kugirango igabanuke bityo nkuko nawe ubyibonera umunuko ugahita utuzibiranya. Turifuzako rwose niba barubatse isoko rijyanye n’igihe badufasha n’iki kimoteri kikava aha kuko kitwangiririza.” Akomeza avugako kubwe bitabaye ibya vuba indwa z’umwanda ubuyobozi bubabwiriza kwirinda buri gihe, ahubwo bwatuma zibageraho byihuse.
Uretse aba bacururiza muri iri soko ryegereya ikimoteri, abahaha muri iri soko nabo bavugako ikimoteri cyegereye isoko kidakwiye kuko kimaze kugira imyanda myinshi kandi ibangamiye ubuzima bw’abahakorera.
Nibivugire Antoine waganiriye n’umuseke.com ubwo yarimo ahahira muri iryo soko, avugako nawe abona icyo kimoteri kidakwiye. Agira ati: “ Jye mbona ibi bidakwiye umugi wa Butare. Niba umugi uri kuvugururwa isuku yawo nayo niyitabweho.”
Abagenzi nabo ntibatandukanya n’abacuruzi ndetse n’abahahira muri iryo soko. Bavugako bitagakwiye ko imyanda igaragara hafi y’aho ibicuruzwa biri. Bavugako isazi zirirwa ziduma hafi y’ahacururizwa yaba intandaro y’indwara. Gusa bo bavugako ntacyo babikoraho mu gihe abahacururiza ntacyo baba basabye ubuyobozi. Niyomukesha agira ati:“Iyo unyuze aha wumva umutima wazibye, ariko nkatwe tuba twigendera ntacyo twakora niba abahacururiza ntacyo bakoze. Ariko n’ubundi ntawe wabona utakira kuko nkeka ko abacururiza aha ntako batagize.
Ese niba abacururiza n’abahahira muri iri soko ndetse n’abagenzi bavugako ikibazo kirebana n’ikimoteri kiri hafi y’isoko kibabangamiye, ubuyobozi mu Karere ka Huye bukivugaho iki? Muzuka Eugène, Moyor w’akarere ka Huye avugako ikimoteri kizimurwa kikajyanwa ahitaruye umujyi. Agira ati:“Ubundi ikimoteri kijya ahitaruye umugi, bityo kiriya cyahashyizwe nk’uburyo bwo kwifasha guhera cyera. Gusa inyigo yaho ikimoteri kizimurirwa yarakozwe ndetse turi no gushaka aho inkunga zo kubaka ikindi zaturuka kandi turizerako bizakemuka vuba.” Uyu muyobozi akomeza avugako ikimoteri gishya bateganyako cyakwimurirwa mu murenge wa Mukura kuko hitaruye iumugi bityo umwanda wakururwaga nacyo ukahava.
Imyanda ni bimwe mu byangiza ibidukikije ndetse bikanagira ingaruka no kubuzima bwa muntu bitewe n’indwara zikururwa n’umwanda, nkuko abacururiza hafi y’isoko babivuga. Gusa uretse aba baturage, abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere bemezako imyanda igira uruhare mu guhumanya ikirere. Mu 1974, abahanga babiri b’abanyamerika Mario Molina na F. Sherwood Rowland bagaragajeko agakingirizo karinda isi imirasire y’izuba katangiye kwangirika. Naho umwongereza, J. Farman mu 1985, yagaragajeko hari aho Ozone yangiritseho 50% bitewe n’imyanda ibarizwa hirya no hino ku isi. Bityo ngo mu rwego rwo kwirinda iyangirika rya Ozone ubuyobozi bwose bukaba busabwa kubigiramo uruhare.
Munyampundu Janvier
Umuseke.com