Digiqole ad

Ba ‘Miss Tourism 2015’ baragaya abategura iryo rushanwa

 Ba ‘Miss Tourism 2015’ baragaya abategura iryo rushanwa

Aba nibo bakobwa bagiye begukana bimwe mu bihembo byateguwe na ChiChi Media Group

Mu gikorwa giherutse kuba bwa mbere mu Rwanda cyo gutora ba nyampinga b’ubukerarugendo n’ibidukikije ‘Miss Earth’, abatowe baranenga cyane abahagarariye ChiChi Media Group yakoresheje iryo rushanwa.

Aba nibo bakobwa bagiye begukana bimwe mu bihembo byateguwe na ChiChi Media Group
Aba nibo bakobwa bagiye begukana bimwe mu bihembo byateguwe na ChiChi Media Group

Ni nyuma y’aho abo bakobwa batowe baburiye ubushobozi bwo koherezwa guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya ba nyampinga b’ibidukikije ku rwego rw’isi.

Icyo kigo kiswe ChiChi Media Group gihagarariwe na Bahati Saida umuyobozi mukuru, bivugwa ko byageze igihe atangira kuvuga ko bagomba kwishakira amatike y’indege.

Mu kiganiro na Umuseke, Miss w’ibidukikije 2015 Urwibutso Erica Emmanuella yatangaje ko ari uburangare no gukora ibintu bidafite inyigo ku bashinzwe icyo kigo.

Yagize ati “Iryo rushanwa rijya gutangira, batubwiraga ko umukobwa uzaryegukana azahagararira u Rwanda ku rwego rw’isi mu buryo bwo gukomeza kugaragariza amahanga ubwiza bw’u Rwanda mu bidukikije.

Icyaje ku ntangaza, ni uburyo byarinze bigera ku itariki yo kugenda nta cyangombwa na kimwe barampa ndetse bagatangira no kumbwira ko ngomba kwishakira itike y’indege.

Nagombaga kuba naragiye ku itariki ya 18 Ugushyingo 2015 nkafata igihe cyo gukurikirana amasomo kimwe n’abandi bakobwa bari bavuye hirya no hino ku isi.

Ku itariki ya 05 Ukuboza 2015 nibwo iryo rushanwa ryarinze riba bakimbwira ko ngomba kwishakira byose”.

Miss Winny uhagarariye ubukerarugendo na Miss Felone w’umuriro, batangarije Kt Radio ko nta kintu na kimwe bigeze bafashwa n’icyo kigo kuva batorwa.

Falone yagize ati “Tujya guhatana muri iri rushanwa,byari mu buryo bwo gukomeza gukangurira urubyiruko gukunda ibidukikije.

Nta bufasha bwa Leta abateguye iri rushanwa bigeze bashaka ko bahabwa. Ibi bikerekana imbaraga nkeya no kutita ku bintu.

Turi muri ‘boot camp’ badusabaga gukora ama projet,ubu turayafite ariko ntacyo atumariye kuko n’ababiteguye ntacyo bafite babikoraho.

Bashatse kwiharira ibintu iyo babisaba Leta yajyaga ku bibafashamo. Niba uyiyambaje ku munsi wa nyuma ntayo bagufasha bisaba kuba warateguye gahunda zawe mbere”.

Aba ba nyampinga bakomeza bavuga ko n’umukuru w’igihugu ahora abwira urubyiruko ko rudakwiye gutegereza inkunga za leta. Ahubwo ko arirwo maboko y’igihugu rukwiye gukoresha imbara mu byo rukora byateza igihugu imbere.

Bahati Saida umuyobozi w’iki kigo kuva aho havukiye ibyo bibazo ntabwo yemera kwitaba telephone ye igendanwa. Na mbere y’uko iyi nkuru ijya hanze yari atarashobora kwemera kuvugana n’itangazamakuru.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bajye bahatanira iby’ubumenyi naho ubwiza,,,biterwa n’amaso areba, critères zo ku mubiri biragoranye….nk’aba bakobwa bari kuri iyi photo vraiment….kwemeranya n’ababahisemo ni ihurizo rikomeye! none baranishakira amatike y’indege !!! .keretse uwanyereka amanota babonye mu kizamini babahaye, akampa n’amashusho n’amajwi bafashe muri interview …naho ubundi iyi photo…..

Comments are closed.

en_USEnglish