Digiqole ad

 B.Melodie yatumiye abana bo mu muhanda yizihiza isabukuru y’amavuko

  B.Melodie yatumiye abana bo mu muhanda yizihiza isabukuru y’amavuko

Bruce Melodie yasangiye n’abana bo mu muhanda ubwo yizihizaga isabukuru ye

Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka ‘Bruce Melodie’, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25, yatumiye abana bo ku muhanda mu bice bya Kanombe na Kabuga yizihizanya nabo umunsi we w’amavuko.

Bruce Melodie yasangiye n’abana bo mu muhanda ubwo yizihizaga isabukuru ye

Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bafite ubuhanga mu kuririmba, yabigaragaje mu bitaramo bye bwite n’iby’irushanwa rya Guma Guma.

Kuri uyu wa kane ubwo yuzuzaga imyaka 25 agasangira n’abo bana, yabwiye Umuseke ko ubusanzwe adakunda gukoresha iminsi mikuru ku isabukuru ye.

Avuga ko kuba yasangiye n’abo bana atari ibintu yatinzeho cyane cyangwa se ngo abitegure.

Ahubwo yagiye ahantu agiye kurya ahura n’itsinda ry’abo bana kubera ubwuzu bamweretse afata umwanzuro wo kubatumira.

Bagiranye ibiganiro byimbitse ku bijyanye n’uburyo abo bana bazasubira mu mago yabo ku bayafite

Ati “Sinjya nkunda kwizihiza isabukuru yanjye, si ibintu nkunda na gato. Ariko aba bana batumye mfata umwanzuro wo gusangira nabo kuko nta n’undi muntu wo hanze nigeze ntumira”.

Bruce Melodie avuga ko impamvu atatumiye izindi nshuti cyangwa abanyamuzika muri iyo sabukuru ye, ari uko ahorana nabo umunsi ku wundi.

Ngo nta gishya yabibonagamo nko kuba yasangira n’abo bana ejo n’ejo bundi bashobora kugira ubundi buzima butari ubwo ku muhanda.

Bafashe ifoto y’urwibutso

Ku bijyanye n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya karindwi. Yavuze ko amategeko namwemerera kurijyamo azarijyamo. Ariko mu gihe yaba atabimwemerera azakomeza gukora ibikorwa bye bya muzika.

Bruce Melodie yabaye uwa gatatu mu irushanwa rya Guma Guma riheruka, aza nyuma ya Christopher wa kabiri na Urban Boys yegukanye umwanya wa mbere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • HBD Bruce, sinajyaga nita ku muziki wawe, ariko kubera initiative nziza wagize yo kwereka bariya bana what love is, mpise mbigukundira nanjye pe. Isabukuru nzizaaa!!

    • HARI ICYO MURIMO KWIRENGAGIZA;
      NIYO UMUNTU YANYIFOTOREZAHO ARIKO NKABONA ICYO NSHYIRA MU NDA, NAMUSABIRA UMUGISHA KU MANA.

  • si ugukunda abana bo mumuhanda ni ukugirango yiyamamaze niba akunda abana yahereye kuwo yabyaye akamwitakana

    • ufite ikibazo wowe uwo yihakanye mugire uwawe niba umukunze. ikikubwira ko aruwe niki ? ADN yakozwe? urukiko rwabihamije ?
      ufite ishyari ryibyo yakoze. niba udakunda abana bo mumuhanda birakureba nuko ntamutima ugira nawe iminsi ishobora kuzahakugeza cg uwo wibarutse akazahibona niba wibwira ko wagashize!! nabo nabantu……..

  • ibi n’ukwifotoreza ku bana bibabariye.

    • nawe jya kubifotorezaho nibura wabagaburiye!!! ayo mashyari mwajya muyarekera iwanyu murugo.

    • Oya kayitana sinemeranywa nawe pe. Ntukajye ucira urubanza umunmtu utari mu mutima we ngo umenye impamvu yamuteye gukora ibyo akora. Ngaho se nawe ujye ujya kubifotorezaho unabagaburira tuzarebe! Amafoto yawe yaba ari agahebuzo!!! Ariko abantu mwabaye mute kweli? Ahaaa

  • Batangiye gushaka icyatuma bavugwa guma guma irihafi barashaka mominations.

  • @Tesy niyo yakwiyamamaza agaha uwari bubwirirwe ifunguro ry’uwo munsi njye ntakibazo mbibonamo. HBD to Bruce. Ukoze ibikorwa kiza rwose.

  • Good job Bruce! Keep it up! Wowe uvuga ko ari ukugirango abifotorezeho nawe uzabikore abo bana babone ifunguro ryuwo munsi!!!!

  • félicitation komereza aho nabo bazakwitura ibyo wakoze ureke abanyamashyari, ntawubuza inyombya kuyomba.

  • Aliko abanyarwanda dufite ikihe kibazo kabisa! Kuki tugira umutima umeze nkuw’inyamaswa, nako inyamaswa yo ikunda mugenzi wayo, twe tuzirusha umutima mubi. Ni ryari tuzava mu mitekerereze mibi tukagira ubumuntu. Ubonye iyaba ushaka kuba umustar wese yagaburiraga bariya bana, nta mwana wakwicwa n’inzara pe. None kuko asangiye nabo akabereka urukundo muti ari kwifotoza. Nanjye uwanyifotorezaho akampa ibyo nkennye ngo urebe. Ikibi ni uko yankoresha ibindi bibi, ubuse Yari ananiwe kubasanga ku muhanda akababeshyabeshya bakifotozanya gusa, aliko we yarenze ibyo arateka, agura icyo kunywa maze arabatumira mu rugo baricarana barasangira! Come on poor People! Aba bana bakeneye ubereka ko nabo ari abantu erega.
    Kandi nihaza umuzungu akababeshyeshya uduhendabana kugirango yishakire fund iwabo muzamwita umugiraneza uturutse US cg UK! Mbega abantu!

Comments are closed.

en_USEnglish