B-Gun ntiyakoraga umuziki nka Business, Ubu nibwo ibitangiye
B-Gun n’itsinda ry’abasore bahoze ari batatu aribo M-Cool, Abba na Unko Chris. Kuva aho baboneye undi musore witwa Hopeson Dan, ngo nibwo bagiye gutangira gukora umuziki wabo nka business.
Aba bahanzi bamenyekanye cyane muri 2012 ubwo bari bahanganye na Riderman mu gusubiranya amagambo hagati yabo.
Mu myaka itanu bamaze bakora umuziki, bavuga ko batawukoraga nkaho hari icyo babona bawushakamo cyangwa se hari aho wabageza.
Ariko uko imyaka igenda ishira basanze ahubwo ariho hantu hari amafaranga ku buryo noneho bawukoze nk’ubucuruzi hari intera bazamukaho ugereranyije n’iyo bariho mu muziki w’u Rwanda.
Hopeson Dan winjijwe muri iryo tsinda, ni umuvandimwe wa The Ben ubu uri muri Amerika bivugwa ko ashobora no kuzaza mu Rwanda muri Mutarama 2017.
Niwe mukuru kuri The Ben bagakurikirwa na Green P nawe w’umuraperi ukunzwe cyane mu njyana ya HipHop mu Rwanda.
Mu kiganiro bagiranye na City Radio, bavuze ko ubusanzwe bakoraga indirimbo ari uko bumvise bibajemo gutyo. Bagahura, bagapanga uburyo bakoramo amajwi ‘Audio’ n’amashusho y’iyo ndirimbo.
Ibyo byose bakabikora mu buryo bwo kwishimisha bitari ukuba hari abahanzi runaka bahanganye nabo ku isoko ry’umuziki mu Rwanda.
Bamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ntawagusimbura, Ese uribuka, Ndagukunda, Bwiza bwanjye, Sinzagusiga n’izindi.
https://www.youtube.com/watch?v=sZfTBwmqKeg
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW