Avura SIDA kuri 200Frw gusa!
Tanzania – Ubuvuzi bw’agatangaza muri Tanzania
Jaguar Kigali – Dar Es Alam abagenda bikubye gatatu
Ubu buvuzi budasanzwe bwa gakondo buri gukorwa n’umusaza w’imyaka 76 wahoze ari pasitori mu idini ry’abangirikani, Pastor Ambilikile Mwasapile, abantu ngo bakomeje kumugana ari uruvunganzoka, ndetse abagera kuri 56 bamaze gupfira ku mirongo bamutegereje nkuko BBC ibitangaza, uyu musaza akaba yahise asaba ko ntabandi barwayi bakongera kuza mbere y’uko arangiza kuvura abahari.
Mwasapile atuye mu cyaro kitwa Samunge hafi y’umupaka wa Tanzania na Kenya, kugenza ubu ngo hari umurongo ureshya na Km 26 uvuye ku rugo rwe wabategereje umuti, benshi bemeje ko uyu muti we wabavuye SIDA, Cancer, Diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Pastor Mwasapile we yavuze ko nta ndwara umuti we utavura, akaba kandi awutangira amashiringi amashilingi 500 (Tanzanian shillings) ni angana n’amafranga 200 y’amanyarwanda. Ministre w’intebe wa Tanzania Mizengo Pinda, akaba yatangaje ko leta ititeguye guhagarika ubuvuzi bw’uyu musaza ati : “Tugiye kumufasha kugirango abamugeraho biborohere, umuti we abawunywa ntacyo ubatwara, ubushakashatsi buracyakorwa kuri uyu muti.”
Mu Rwanda, kuva Pastor Mwasapile yatangira kuvura mu mezi ashize, imodoka ya Jaguar iva Kigali yerekeza Dar es Alam ngo isigaye yarongereye ingendo nkuko twabitangarijwe na Asman Bahati umwe mu bakozi bakora kuri Jaguar ati : « dusigaye tugenda gatatu mu cyumweru, kandi imodoka igenda yuzuye, sinahakana ko benshi baba batagiye kureba Pastor Mwasapile » abandi ngo baba bahitamo kunyura inzira ya Kenya kuko ngo yaba ari iya hafi.
Samba Cyuzuzo
Umuseke.com