Austin yikomye Producer Nameless ku mashusho yamukoreshejeho mu ndirimbo {Too much}
Toshi Luwano Austin umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane nka Uncle Austin mu muziki, yikomye cyane Producer Nameless Campos wagaragaje amafoto yita urukozasoni mu mashusho y’indirimbo {Too much}.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Producer Nameless yashyize hanze amashusho y’iyo ndirimbo yari amaze gutunganya yari ihuriwemo n’abahanzi barimo Jay Polly, Marina, Urban Boys, Uncle Austin na Khalifan.
Amashusho y’iyo ndirimbo akijya hanze, benshi ku mbugankoranyambaga zabo bagaragaje ukutishimira kw’imbyino z’abakobwa bayirimo.
Aho bavugaga ko nta muco nyarwanda na muke uyirimo ahubwo ishobora kwangiza urubyiruko rwinshi rushobora kuzayireba.
Icyo gihe bamwe bakaba baragiye batunga agatoki Minisiteri y’Umuco na Siporo ko ikwiye kugira icyo ibikoraho mu maguru mashya.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo facebook na Instagram, Uncle Austin yagaragaje ubutumwa yoherereje Producer Campos amubuza kuba yakoresha amashusho yari yafashe kuri we.
Yagize ati “ Njye ku bwanjye nka Uncle Austin sinjya nkora Videos cyangwa amashusho nkariya. no mu gihe yakozwe muri video shoot sinjya mbyemera ko yasohoka hanze nubwo nari ntarayakora kuva nakora muzika”.
Avuga ko byose byakozwe ku cyemezo cya producer utarashatse ko bongera gufata andi mashusho atandukanye n’aya mbere ndetse no kuba yarashyize hanze iyo ndirimbo nta muhanzi n’umwe ubanje kuyireba.
Uncle Austin yakomeje avuga ko icyo asaba ari uko amashusho yafashwe y’umukobwa wamubyinishaga yareba uko akurwamo. ndetse iyo ndirimbo ikaba isibwe ku rukuta rwa YouTube rwa Nameless kuko atifuza ko umwana we yazakura abona ibyo bintu.
https://www.youtube.com/watch?v=BVpN79XB4IA
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ahubwo wasandaye. Kuki wemeraga ko bayafata waruzi se ko ari iki mirigukorwa?
ngukamanika wicaye we, …..
Uyu musore nikigoryi, jya ubumugabo wirengere ibikorwa byawe ibindi namatakirangoyi.
Ariko abagabo mbwa mbabonera mu bikorwa byabo! Wabuze kwanga kwiyandarika bafata Video none Inshuti n’abavandimwe bakugaye then uti ntabwo nshaka ko ijya hanze? Shame on you!
Icyo nakwemeza nuko ubu wasanga ibi byose ari pressure ya Madame cg family yiwe watesheje agaciro
YOOOOOOOOO, BIRABABAJE
wow! iyi video nisawa kbsa iri attractive; nisawa nayikunze kbsa;abo ba baby bari sexy bazi kwigaragaza neza
Damn I don’t see any thing wrong why that nigg scared for the video
Nothing wrong in this video kuko abahanzi bagomba kurenga imipaka kuko ni business am agree with uwimbabazi
ntabirenze mbona kuraya mashusho gusa uyu producer arenze na meddy saleh tujye twemera
Comments are closed.