Digiqole ad

Mu myaka 10 Austin ngo azaba arusha Chameleon abafana

Uncle Austin umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru, mu  minsi ishize yagaragaye muri filimi aho yatangaje ko agiye no kuba umukinnyi ukomeye wa sinema, ubu aravuga ko akomeje muzika mu myaka icumi gusa azaba arusha abakunzi Jose Chameleone wamamaye muri aka karere.

Uncle Austin nti yemeranya n'abandi bahanzi ko hari uwamurushije gukora indirimbo zakunzwe muri 2013
Uncle Austin nti yemeranya n’abandi bahanzi ko hari uwamurushije gukora indirimbo zakunzwe muri 2013

Yatangaje ibi nyuma y’aho ubu ari umwe mu bahanzi bari guhatanira kwegukana igihembo cy’umuhanzi wakoze cyane kurusha abandi mu mwaka wa 2013 mu irushanwa rya Salax Award, we yemeza ko nta muhanzi wakoze kumurusha.

Mu kiganiro na Sunday Night, Uncle Austin yagize ati “Abahanzi dukora injyana imwe ndabubaha nk’abahanzi kandi bakora neza, ariko na none bemere ko nta n’umwe wakoze indirimbo zakunzwe nkanjye”.

Kubera urukundo abakunzi banjye banyereka, njye bihita binyereka ko nkomeje gukora muzika yanjye ntagize ibintu bindi njyamo mu myaka icumi gusa na ba mfite abakunzi nk’aba Chameleon”.

Mu minsi ishize ni bwo uyu muhanzi yavuzweho cyane ko yaba yarafunzwe azira kuba hari amafaranga yari yemeranyije n’umuntu hanyuma nti yabitunganyiriza igihe, gusa yaje kurekurwa nyuma yo gukemura icyo kibazo.

Austin yakunzwe cyane mu ndirimbo nka,Uteye ubusambo, Urancanga,Nzakwizirikaho, n’izindi.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uzabakura he se sha???we se abe bazaba batiyongera ???

  • Ntasoni,ibyuririmba se wumva bihuriyehe nibya Chameleone, ntanjyana ugira ni byuririmba ntagitekerezo ushatse wabireka njyewe wacaa.Ese ubundi utaratangira kuririmba wakoraga iki?

    • ahah I like ur comment. Harie ibintu aririmba bitagira isobanuro ngo ari swagari YOU HAVE MY HEART. SWAGARI YOU HAVE MY LOVE ahaha ese koko tutatse gukabya hari abantu urusha kuririmba koko? nuko ukora kuri Radio ukipromotinga ahahha like how u like ur fake things

  • barakubeshye ntasoni

  • ahubwo nanjye mu myaka itanu nzaba mkurusha abafana kuko ibyo uririmba nanjye nabiririmba kbsa

  • Umuswa ni nk’umusazi ! yaayayaaaam,… wumva kweli aririmba ibinti bitagira ubusobanuro nkibyo uririmba ? uriya azi ibyo akora naho wowe wamugani wabo bavuze mbere ntuzi ibyo ubamo ‘ ubishya ibiganiro ushyirambo izo ndirimbo zawe zitagira ubutumwa na buke !

  • uyu nawe nu muhanzi?ni wowe watumye ntongera kumva iyo Radio ukoraho,nta ndirimbo nimwe ugira kabisa ahubwo,warayobye wangu shaka ikindi wikorera

  • Gabanya itabi man, ahubwo sinzi niba hari abajya bunva izo ngirwa ndirimbo zawe,

  • UMUSHONJI AROTA YARIYE

  • Azabanze areke gutanga cheki zitazigamiwe

  • Uko biri kose uruta NZARAMBA ERIC SENDERI INTERNATIONAL HIT NYARUBUYE.

Comments are closed.

en_USEnglish