Auddy yatandukanye na Jody, yishumbusha Miss Rwanda USA
Munyangango Audace uzwi mu muziki nka Auddy Kelly, amakuru agera ku Umuseke avuga ko yaba yaramaze gutandukana na Jody Phibi bari bamaranye hafi imyaka itatu ubu akaba yarishumbushije Miss Rwanda USA Gasaro Grace.
Uretse kugenda babicisha mu marenga bakoresheje indirimbo zabo, kuba bari kumwe kenshi, Jody na Auddy ntabwo bigeze be bahamya ko bakundana ku mugaragaro.
Gusa ibi akaba ari ibintu bimaze kumenyerwa cyane ko nta muhanzi uhita yemera urukundo ruri hagati ye n’uwo bakundana uretse kugaragara bari kumwe nyuma bikazajya ahagaragara bagiye kubana cyangwa se batandukanye bigaherekezwa n’amagambo yo kwihimuranaho.
Auddy Kelly yabwiye Umuseke ko ayo makuru yakomeje kugenda ayabazwa n’abantu benshi batandukanye, ariko ko ibivugwa ari ukuri.
Mu ijambo rigufi cyane yagize ati “Ubu Ndi kumwe na Miss Rwanda USA Gasaro Grace “. Ku bijyanye n’icyo ashobora kuba yarapfuye na Jody ntacyo yashatse kubivugaho.
Gasaro Grace yatsindiye ikamba rya Nyampinga wa Afrika mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Miss Africa USA 2015).
Ku itariki ya 24 Ukuboza 2015, Grace yaje mu biruhuko mu Rwanda aboneraho umwanya wo gusura abapfakazi n’incike bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu mudugudu wa Kiberinka, Akagali ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
yup byari byiza ariko twari twaramenyereye Couple ye na Jody Phibi,rero nyaminga wiyongereyemo ntiturabimenyera, gusa abasitari bacu ndabona ibyabo natazi
Ngo Miss Rwanda USA, ntakindi kintu azwiho koko usibye kuba miss Rwanda USA? Niryo titre yumva imuhesha agaciro koko?
Lol Pepe winsetsa.niba uba kuri instagram uzagende urebe ama usernames yaba misses ngo “missheritage2015” “misscongeniality2012” “missearthrwanda2020” lol njye baba banyishe nkajya kubutaka
mbega umukobwa mwiza ahubwo kera hose Auddy yarebagahe kuko umukobwa uhesha urwanda Ishema ndabikunze rwose ahubwo auddy afatireho. cyangwa niwe yaririmbiraga Iriya Ndirimbo ye Nshya UBYUMVE?????????????????????
Comments are closed.