Digiqole ad

Auddy Kelly niwe muhanzi wubahirije umunsi bita uwo kubeshya

Umunsi benshi bita uwo kubeshya uba ku itariki ya 1 Mata buri mwaka,gusa nanone ugasanga hari bamwe babeshya ibintu buri wese abona ko bidashoboka bitewe n’uburemere biba bifite.

Munyengango Auddy uzwi muri muzika nka Auddy Kelly,ku rubuga rwe rwa facebook yanditseho amagambo avuga ko yasezeye mu muzika benshi bamutera utwatsi ku bamaze kuvumbura iyi tariki.

Auddy Kelly
Auddy Kelly

Yanditse agira ati “Ndabiseguraho maze igihe ntacyo mvuga but nabivuyemo gusa nabasigiye NDAKWITEGEREZA, SINZAGUTERERANA, IBANGA TWAMENYE n’izindi, gusa ‘now i’am out of Rwanda music industry’ ubu sinkiri muri muzika nyarwanda.

Nabitekerejeho, mvuye muri iki kibuga cya muzika nyarwanda kandi abankunda munyihanganire ku bw’iki cyemezo nabitekereje nabuze ikindi cyemezo ndabihagaritse munyumve thanks”.

Mu kiganiro na UM– USEKE nyuma yo gutangaza aya magambo Auddy yagize ati “Ashwiiiii ntabwo nareka muzika kuko n’impano mfite ntabwo ari akazi kuko niko umuntu akora byakwanga agashakisha akandi.

Nanditse iriya status ‘Ubutumwa’ nshaka kubeshya nanjye kuko najyaga numva ko iyi tariki babeshya, gusa nari nanabuze icyo mbeshya gikomeye mpitamo kuvuga ko naretse muzika..hahahhahaa”.

Ibi rero byaje kunyomozwa n’inshuti ze kuri facebook,kuko hahise handika undi nawe abeshya ko The Ben na Meddy baraye baje mu Rwanda mu ibanga mu gitaramo bategura kuri uyu wa gatandatu.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu simperuka avugako ari umurokore da??hahahaha biteye isoni wallah

  • Ibi bintu byo kubeshya ko wasezeye ku muzika bizagukurira….kubeshya ni bibi, eh mwana!

Comments are closed.

en_USEnglish