Digiqole ad

Ashley Cole n’umukunzi w’ibanga

Uyu mukunzi mushya w’ibanga wa Ashely Cole yitwa ANNIE COOPER, azwi cyane muri filme yitwa HOLLYOAKS.

Iby’uyu munya Suedekazi w’imyaka 27 na Ashley Cole umukinnyi wa Chesea ngo byatangiye kumenyekana nyuma y’umukino ikipe ya Chelsea yatsinze Manchester City muri week-end ishize. Mu rwego rwo kwishimira iyi ntsinzi Ashley Cole ngo yibese bagenzi be ndetse nabashinzwe kumurinda aritahira, asiga uyu mukobwa ngo bari kumwe mu nzu y’urubyiniro ya London club Whisky Mist aritahira.

Annie agiye kureba Ashley Cole mu rukerera, photo The Sun
Annie agiye kureba Ashley Cole mu rukerera, photo The Sun

Nyuma gato ngo yohereje umushoferi we muri Range Rover ye, amuzanira uwo mukobwa aho atuye mu rukerera, bake ngo nibo bamenye aya mayeri ya Ashley Cole. Umukinnyi John Obi Mikel ngo waba agirana utubanga twihariye twabakobwa we na Cole ngo nawe yaba yarabimenye nyuma.

Ashley Cole mbere ava muri club, photo Thesun
Ashley Cole mbere ava muri club, photo Thesun

Ashley cole akaba yaratanye n’uwo bari bararushinze Cherly Cole umwaka ushize, naho Annie uriya akaba we nta mugabo yigeze asezerana nawe. Cole ngo yaba akumbuye Annie nkuko The Sun dukesha iyi nkuru ibivuga kuko amaze hafi icyumweru cyose ari muri camp n’ikipe y’igihugu.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

en_USEnglish