Digiqole ad

Asamoah Gyan yerekanye ko ashoboye

Asamoah Gyan yongeye kwereka isi n’Ubwongereza ko ashoboye gutaha izamu

Ubwongereza 1 Ghana 1 mu mukino wa gishuti kuri stade Wembley

Mu mukino waraye uhuje ubwongereza na Ghana mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 29 Werurwe, warangiye amakipe yombi aguye miswi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya Ghana kikaba cyatsinzwe na Asamoah Gyan mu munota y’inyongera, naho ubwongereza bwatsindiwe na Andy Caroll ku munota wa 43.

Photo : Gyan Assamoah wa Ghana (internet)

Uyu mukino wari wabanje kuvugisha abantu benshi, kuruhande rwa Ghana bari bagaragaje ko batishimiye kuba umutoza Capello w’Ubwongereza yari yaruhukije benshi mu bakinnyi babanza mu kibuga nka John Terry, Frank Lampard, Wayne Rooney n’abandi.

Ku rundi ruhande ikipe ya Ghana nayo ntiyakinishije bamwe mu bikonyozi nka Michael Essien wari wiyambariye ikoti yicaye mu bafana.

Umukino muri rusange ukaba warimo ishyaka ryinshi cyane ku bakinnyi b’Ubwongereza bari abasimbura bityo bakaba bashakaga kwereka umutoza ko na bo bashoboye akazi.

Abasore b’umutoza Stevanovic utoza Ghana, bo bashakaga kwereka Abongereza ndetse n’isi ko Africa ifite ruhago ndetse ko bakwiye umwanya wa mbere muri Africa bashyizweho na FIFA mu rutonde ruherutse.

Ikipe y’Ubwongereza ikoresheje abakinnyi nka ba Wilshire, Ashley Young na Michael Dowson yaje kwataka bikomeye Ghana mu gice cya mbere cy’umukino. Ghana yo yakoresheje kujya isubira inyuma ariko ikanyuzamo igasatira. Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere umukinnyi Andy Carrol ukinira Liverpool ubusanzwe yaje kubyitwaramo neza ashyira umupira mu rushundura, ku mupira yari arekewe n’umukinnyi Dowson. Igice cya mbere cyarangiye ari icyo kimwe ku busa.

Andy Caroll w'ubwongereza yishimira igitego (Photo internet)
Andy Caroll w'ubwongereza yishimira igitego (Photo internet)

Igice cya kabiri Ghana yaje gusimbuza Muntari, maze ishyiramo Ayew Dédé wongereye imbaraga mu bakinnyi bakina hagati. Icyari kigamijwe kikaba kwari ugushaka igitego byanze bikunze nyamara umuzamu Joe Heart ababera ibamba.

Iminota isanzwe yaje kura ngira igitego ari cya kimwe cy’ubwongereza. Ku munota wa 91 nibwo Asamoah Gyan ukina aho mu Bwongereza mu ikipe ya Sunderland yahagurukije abafana ba Ghana batari bake muri stade Wembley yishyura igitego bari batsinzwe maze umukino urangira utyo Ubwongereza 1 Ghana 1.

Asamoah nyuma yo guhusha penaliti yari gutuma Ghana ijya muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi, Abanyagana n’Abanyafirika bakababara iri joro abahojeje amarira barize n’ubwo hari mu mukino wa gishuti.

Mu yindi mikino yaraye ibaye dore uko batsindanye:

China3 – 0 Honduras

Jordan 1 – 1 Korea DPR

Oman2 – 1Tunisia

Nigeria3 – 0Kenya

Qatar1 – 1Russia

Iraq0 – 1Kuwait

Chile2 – 0Colombia

Germany1 – 2Australia

Rep. of Ireland2 – 3Uruguay

Ukraine0 – 2Italy

England1 – 1Ghana

France 0 – 0Croatia

Portugal2 – 0Finland

 

Ange Eric
Umuseke.com

en_USEnglish