AS Kigali yatsinze Academy Tchité 1 – 0
Kuri uyu wa gatandatu i Nyamirambo ku kibuga cyayo, ikipe ya AS Kigali yakinnye umukino wayo ubanza wa CAF Confederation cup, aho yakiriye ikipe yo mu gihugu cy’u Burundi ya Academy Tchite ibasha no kuyitsinda igitego kimwe ku busa.
AS Kigali yitwaye neza muri uyu mukino kuko yagaragaje imbaraga mu kurinda izamu ryayo ndetse inabasha kubona igitego kimwe cyatsinzwe na rutahizamu Ndikumana Bodo ku munota wa 57 w’umukino.
Umukino watangiye ikipe ya AS Kigali ifite imbaraga cyane ndetse bagiye bahusha ibitego mu gice cya mbere hakiri kare, Jimmy Mbaraga ni umwe muri ba rutahizamu ba AS Kigali wigaragaje cyane mu gice cya mbere nubwo atagize amahirwe yo kunyeganyeza inshundura.
Ikipe ya Academy Tchite nayo yanyuzagamo ikazamuka ishaka gutaha izamu gusa ba myugariro ba AS Kigali Tubane James na Umwungeri Patrick bagahagarara neza cyane.
Igice cya kabiri nacyo cyatangiye ikipe ya AS Kigali ifite ishyaka ryinshi, abakinnyi b’umutoza Cassambungo André bagaragaje cyane ko bari mu rugo basatira cyane iyi kipe y’i Bujumbura gusa nayo igahagarara neza inyuma no hagati.
Nyuma yo kotsa igitutu cyane ku mupira mwiza wari uzamuwe na Ngirinshuti Mwemere rutahizamu Ndikumana Bodo yaje guhita anyeganyeza inshundura z’izamu rya Academy Tchite, kimwe kiba kiranyoye.
AS Kigali yarushije cyane Academy Tchite umukino wose kuko yakomeje gusatira amazamu cyane aha abasore nka Jimmy Mbaraga, Murengezi Rodrigue baranzwe no guhusha ibitego byabazwe bamurura inyoni.
Umukino warangiye AS Kigali itahanye igitego kimwe ku busa ari nayo mpamba izajyana i Bujumbura mu mukino wo kwishyura nyuma y’ibyumweru bibiri.
Umutoza wa AS Kigali Cassambungo André nyuma y’umukino yatangaje ko afite icyizere cyo gusezerera iyi kipe y’abashinganahe b’i Burundi mu mukino wo kwishyura.
Gusa umutoza wa Academie Tchité nubwo yemera ko yarushijwe ariko avuga ko i Burundi byanze bikunze nabo bazarusha AS Kigali ndetse bakayirengereza igitego kimwe yabatsinze.
Ikipe ya Rayon Sports nayo kuri iki cyumweru irakina i Dollissie muri Congo Brazzaville na AC Leopalds Dolissie umukino ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Photos/JD Nsengiyumva
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
NKuko inkuru zanyu. I like the way u report. Umuseke U re professional. Keep it
Ewana nanjye nkunda ukuntu Umuseke bakora report zabo vraiement.
You do it better than all others in Rwanda guys, go go go go
Jean Dodos Nsengi… Nuko ushaje, naho umukobwa wanjye akaba atarakura (Cherie afite 6ans). Naho ubundi uburyo ukora inkuru n’ukuntu upanga amafoto, mba ngushyingiye ku izina ry’intuza…ku izina ry’Imana!
Comments are closed.