Digiqole ad

AS Kigali yaguze umukinnyi wa 7, Umugande Frank Kalanda

 AS Kigali yaguze umukinnyi wa 7, Umugande Frank Kalanda

Rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yasinye imyaka 3 muri AS Kigali

Nyuma yo kubona ubuyobozi bushya butishimiye umwanya wa kane muri shampiyona AS Kigali yarangirijeho, isoko ryo kugura abakinnyi niyo kipe iri kwigaragaza cyane. Frank Kalanda wasinye imyaka itatu yabaye umukinnyi wa karindwi (7) baguze.

Rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yasinye imyaka 3 muri AS Kigali
Rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yasinye imyaka 3 muri AS Kigali

Kuri uyu wa kabiri 11 Nyakanga 2017 nibwo rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yari aje kurangiza ibiganiro no gusinya amasezerano na AS Kigali.

Amasaha make nyuma yahoo urubuga rwa Internet rw’iyi kipe rwatangaje ku mugaragaro ko yasinye imyaka itatu nka rutahizamu usanga abandi bakinnyi batandatu (6) bashya AS Kigali yaguze muri iyi mpeshyi, barimo; Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Ngama Emmanuel (Mukura VS), (Ishimwe Kevin (Pepiniere FC), Ngandu Omar (APR FC), Jimmy Mbaraga (Marines FC) na Ndarusanze Jean Claude (Lydia Ludic Burundi Académic).

Uyu musore yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kwimurira ubuzima bwe mu Rwanda. “Ni inshuro ya mbere ngera mu Rwanda ariko nsanzwe nduzi kuko duhurira mu mikino itandukanye nka CECAFA. Nizeye kwitwara neza kuko impano yo ndayifite. Sinkunda kuvuga byinshi, ikibuga kuko kigira ukuri kwacyo”

Uyu rutahizamu AS Kigali yaguze avuye muri Vipers FC yo muri Uganda yakiniye andi makipe nka; Uganda Revenue Authority na Free States yo muri South Africa.

Ubuyobozi bushya bwa AS Kigali buyobowe na Pascal Kanyandekwe bukomeje kugura abakinnyi benshi barimo n'uyu rutahizamu
Ubuyobozi bushya bwa AS Kigali buyobowe na Pascal Kanyandekwe bukomeje kugura abakinnyi benshi barimo n’uyu rutahizamu
Frank Kalanda yasinye amasezerano y'imyaka itatu
Frank Kalanda yasinye amasezerano y’imyaka itatu

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Eric natware ibikombe noneho kuko nta Rwitwazo rundi azatanga kabisa. SIBYO ERIC WE?

  • Ahasigaye bagure nabafana nka 50 bazajya bayikomera amashyi

Comments are closed.

en_USEnglish