Digiqole ad

AS Kigali Tournement: APR FC yanganyije na AS Vita Club ya Sugira

 AS Kigali Tournement: APR FC yanganyije na AS Vita Club ya Sugira

Yazid-Atouba-ukora-udukoryo-twinshi-mu-kibuga-aha-yageragezaga-gucenga-Maxime-Sekamana

APR FC iyoboye itsinda rya mbere mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali, nyuma yo kunganya na AS Vita Club yo muri DR Congo 0-0 mu mukino waberaga kuri Stade Amahoro.

Yazid-Atouba-ukora-udukoryo-twinshi-mu-kibuga-aha-yageragezaga-gucenga-Maxime-Sekamana
Yazid-Atouba-ukora-udukoryo-twinshi-mu-kibuga-aha-yageragezaga-gucenga-Maxime-Sekamana

Kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2016, i Remera kuri Stade Amahoro habaye imikino ya kabiri mu matsinda y’igikombe cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali Preseason Tournement.

Umukino wa mbere watangiye saa 15:30, APR FC itozwa na Yves Rwasamanzi by’agateganyo yanganyije 0-0 na Association Sportive Vita Club, itozwa na Florent Ibenge Ikwange.

APR FC ni yo yabonye uburyo bwiza bubiri bwabonetse mu gice cya mbere, kuko rutahizamu Issa Bigirimana yahushije amahirwe atatu yashoboraga kubyara ibitego, ku mipira myiza yahabwaga na Muhadjiri Hakizimana witwaye neza muri uyu mukino.

Atouba Yazid, Padou Bompunga na Sugira Ernest bakinaga mu busatirizi bwa Vita Club y’i Kinshasa, nta mahirwe menshi babonye, kuko ba myugariro Rugwiro Herve, Faustin Usengimana na Michel Rusheshangoga bahagararaga neza.

Mu gice cya kabiri, Rwasamanzi yakoze impinduka, Sibomana Patrick asimbura Maxime Sekamana, Djihad Bizimana afata umwanya wa Yannick Mukunzi, na Habyarimana Innocent bita Dimaria asimburwa na Nkinzingabo Fiston.

Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest wakinaga umukino wa mbere w’amarushanwa muri Vita Club, yasifuwe kurarira yamaze gucenga ba myugariro ba APR FC, Imanishimwe Emmanuel na Faustin Usengimana, asigaranye n’umunyezamu Emery Mvuyekure warindiraga APR FC, niyo mahirwe ya mbere akomeye Vita Club yari ibonye muri uyu mukino.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombie:

Vita Club: Diakite Daouda, Baumeto, Ngonda, Makwekwe(c), Nlandu Phuat, Padou Bompunga, Yannick Bangala, Atouba, Sidibe Oumar, Mthunzi Shikisha, Sugira Ernest

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel, Herve Rugwiro, Faustin Usengimana (c), Emmanuel Imanishimwe, Yannick Mukunzi, Buteera Andrew, Habyarimana Innocent, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Maxime Sekamana.

Undi mukino wo mu itsinda rya mbere, kuri Stade ya Kigali, AS Kigali ibifashijwemo na Ndayisaba Hamidou, yanganyije na Dauphins Noir y’i Goma,1-1.

Kugabana amanota byatumye APR FC ikomeza kuyobora itsinda ‘A’ ifite amanota ane izigamye ibitego bitanu (5), Vita Club ifite amanota ane n’igitego kimwe izigamye, AS Kigali inota rimwe inganya na  Dauphins Noirs FC.

Makwekwe-Kupa-niwe-wari-kapiteni-wa-Viuta-Club-kuko-Guy-Lusadisu-Basisira-atakinnye-aha-ararwanira-umupira-na-Issa-Bigirimana
Makwekwe-Kupa-niwe-wari-kapiteni-wa-Viuta-Club-kuko-Guy-Lusadisu-Basisira-atakinnye-aha-ararwanira-umupira-na-Issa-Bigirimana
Vita-Club-yaboneyeho-gupima-abakinnyi-bashya-barimo-Yannick-Bangala-ufite-umupira-wayijemo-avuye-muri-DCMP
Vita-Club-yaboneyeho-gupima-abakinnyi-bashya-barimo-Yannick-Bangala-ufite-umupira-wayijemo-avuye-muri-DCMP
Rutahizamu-wa-APR-FC-Issa-Bigirimana-bita-Walcott-yahushije-amahirwe-yabazwe-mu-gice-cya-mbere
Rutahizamu-wa-APR-FC-Issa-Bigirimana-bita-Walcott-yahushije-amahirwe-yabazwe-mu-gice-cya-mbere
Usengimana-Faustin-aragerageza-kumuzibira-Sugira-Ernest-wabanje-mu-mukino-wa-mbere-wamarushanwa-muri-Vita-Club
Usengimana-Faustin-aragerageza-kumuzibira-Sugira-Ernest-wabanje-mu-mukino-wa-mbere-wamarushanwa-muri-Vita-Club
Nubwo-intsinzi-yabuze-ariko-bashyigikiye-ikipe-yabo
Nubwo-intsinzi-yabuze-ariko-bashyigikiye-ikipe-yabo
Umunyazamu-wa-mbere-wa-Vita-Club-umunya-Burkina-Faso-Diakite-Daouda-yakinnye-umukino-wa-mbere-muri-iri-rushanwa
Umunyazamu-wa-mbere-wa-Vita-Club-umunya-Burkina-Faso-Diakite-Daouda-yakinnye-umukino-wa-mbere-muri-iri-rushanwa
Muhadjiri-Hakizimana-ugerageza-kwaka-umupira-Yannick-Bangala-ntiyashoboye-guhesha-ikipe-ye-intsinzi
Muhadjiri-Hakizimana-ugerageza-kwaka-umupira-Yannick-Bangala-ntiyashoboye-guhesha-ikipe-ye-intsinzi
Yves-Rwasamanzi-na-Florent-Ibenge-Ikwange-bagabanye-amanota
Yves-Rwasamanzi-na-Florent-Ibenge-Ikwange-bagabanye-amanota
Cesar-Kayizari-Min.-James-Kabarebe-na-Gacinya-Dennis-uyobora-Rayon-sports-barebye-uyu-mukino
Cesar-Kayizari-Min.-James-Kabarebe-na-Gacinya-Dennis-uyobora-Rayon-sports-barebye-uyu-mukino
Uyu-mukino-wishiraniro-warangiye-amakipe-yombi-anganya-0-0
Uyu-mukino-wishiraniro-warangiye-amakipe-yombi-anganya-0-0

Amafoto/Ishimwe/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bagombaga gutera penalti kuko kudatsinda kwa APR bimaze iminsi,kuko ndabona ntaho iganisha iyi mikino.

  • ubuliye umubyizi mu kwe ntako aba atagize APR, SONGA MBELE.

Comments are closed.

en_USEnglish