Digiqole ad

Arsenal yatakaje amahirwe.

Icyizere gike kibujije Arsenal gukomeza muri kimwe cya kabiri

Arsène Wenger utoza ikipe y’Arsenal nyuma yo kuvanwa mu irushanwa rya FA Cup ubwo yakurwagamo n’ikipe ya Manchester United, ngo arasanga ikipe ye ifite ikibazo cyo kutigirira ikizere ko yabasha gutsinda Manchester kuri stade yayo Old Trafford.

Umusaza Wenger yavuze ko umunaniro bavanye i Barcelone ubwo ikipe ye y’Arsenal yasezererwaga mu irushanwa rya Champions League ku wakabiri ushize wagize uruhare mw’itsindwa rya Arsenal. Nyamara ibitego bibiri gusa icya Fabio n’icya Rooney, byari bihagije ngo Arsenal yibone hanze ya kimwe cya kabiri cya FA Cup.

Yagize ati ,”Ndatekerezako umukino twatsinzwemo kuwa kabiri wagize uruhare mu mukino w’uyu munsi”. “Ntabwo ari ikibazo cy’ingufu ahubwo ni ukutiyumvamo ubushobozi buhagije”.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rooney
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rooney

Akaba yanavuze ku marushanwa atatu bamaze kubura mu buryo bw’amaherere.

Ku by’ayo marushanwa ati,”Rimwe twaribuze ku munota wa nyuma ku gitego utamenya aho giturutse, irindi turivamo mu buryo buteye isoni i Barcelone none uyu munsi mu mukino twakinnye neza dutsinzwe n’ikipe yari yaturushije kwitegura mu mutwe”.

Ati “Sinavugako iby’uyu mwaka birangiye, ndacyafite ikizere cyo kuba twagira icyo dukora. Ni akanya ko guhura tukitegura mu mutwe ndetse tuaba twakwisuganya mu gihe gito”.

Johan Djourou  myugariro w’ikipe y’Arsenal yavunitse
Johan Djourou myugariro w’ikipe y’Arsenal yavunitse

Gusa uyu mukino ntiwarangiye neza ku mukinnyi Johan Djourou myugariro w’ikipe y’Arsenal.Uyu mu kinnyi akaba yaje ku gongana na Bacary Sagna bimuviramo imvune ikomeye. Djourou w’imyaka 24 akaba atazongera gukina kugeza iyi saison irangiye nkuko Wenger yabyemeje, imvune ye ngo ikaba ari urutugu rwakutse.

Ange Eric
Umuseke.com

 

5 Comments

  • mbega arsenal ibabaje, izaze ijye yikinira na Rayon niyo bihuje ibibazo byo gutinya igikombe

  • gusa manchester unted irarenze ni yambere yanshimishishimje bip up manu

  • manu oyeeeeeeeeeeeee mureka arsenal yoo izajya itanana gukina neza itagera ku isamu
    mureka manu ibatware ibarusha ubngabo

  • Ntabwo ari akanya ko kuvugira kuri Alsenal ariko nibamenye ko ari abana barasa amashaza! Ngirango ibyo bavugaga byose biboneyeko ukurusha aba akarusha.

  • manutd ihora iri tayari mumutwe, kuko mumukino wayihuje na Arsenal yari ifite abakinnyi benshi bafite injury. so Arsenal ntijye yitwaza ngo nabana cg ibindi.kuko nka Rooney afite 18 ans yitwaraga nkabagabo,ndetse na Christiano ari muri manutd yari umwana, aliko akitwara neza , messi yageze muri barca aru mwana aliko agakina neza so Arsenal igihe kyose bunva ko mumutwe arabana nuwa bashyira muri 7eme division ntagikombe yatwara

Comments are closed.

en_USEnglish