Digiqole ad

Arsenal yaguzwe burundu

Arsenal yaguzwe burundu Umunyamerika Stan Kroenke warufite 62,82% mu migabane y’ikipe ya Arsenal yaguze imigabane ya 27.18 yari isigaranywe n’umurusiya Alisher Usmanov.

Arsenal ibaye ikipe ya 5 yabongereza iguzwe n’abanyamerika nyuma ya Man United, Aston villa, Sunderland na Liverpool.
Stan Kroenke ni businessman ufite nandi makipe menshi mu gihugu cya Amerika nka Colorado Rapids (MLS), Denver Nuggets (NBA), Colorado Avalanches (NHL) hamwe na Saint Louis (NFL).

Stan Kroenke wegukanye burundu ikipe ya Arsenal (Photo internet)

Igurishwa ry’amakipe gno ntirinyura abatoza, benshi ngo ntibarokoka Boss umwe kuko atihanganira intsinzwi. Arsene Wenger afite amaserano na Arseanl kugeza 2014, ndetse Stan uyu boss mushya aramushyigikira cyane. Yagize ati “Nakoranye na Wenger igihe kingana n’imyaka 2 nzi neza ko akunda Arsenalkandi yubaha neza akanakuriza gahunda z’ikipe harimo ahazaza hikipembere ya byose.”

Enos Stan Kroenke yibera ahitwa Columbia, leta ya Misouri muri USA, afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu guhanga (Bachelor of Arts), n’indi mu bumenyi (Bachelor of Science) ndetse na Masters mw’ishoramari n’ubuyobozi (bachelor in Business and Administration).

Jimmy Shyaka
Umuseke.com

4 Comments

  • Yampayinka rero! Gasenyi yo mu bwongereza nayo yabonye Albert Rudatsimburwa w’umunyamerika

  • Ahaaaaa, ubu se biraduteza imbere cyangwa turaza kubigwamo, ubwo abyumva kimwe na Wenger reka tubihange amaso ibikombe bishobora kuza dore ko uriya mugabo ari inzobere mu kumanaginga amakipe.

    • bite bityo ariko ntibinejeje ntibineneje nagato. dutege amaso umuherwe
      hamwe na wenger

  • sha noneho ivuzivuzi ryanyu noneho nawurikira kubona mubonye umuherwe mugiye kuvuga ko igikombe aricyanyu .yoooo mushaka mukureyo amaso mwaragaragaye

Comments are closed.

en_USEnglish