Digiqole ad

Arabie Saoudite babujijwe kwigaragambya

Kuri uyu wa gatandatu Arabiya sawudite yabujije ukwigaragambya uko ariko kose nyuma y’ibyumweru bitari bike hagaragaye imyigaragambyo mu bihugu by’ Abarabu .

Nkuko byatangajwe na Ministiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ubwo yari kuri television AL EKHBARIA, yavuze ko abashinzwe umutekano bazakoresha imbaraga zose kugira ngo barwanye bivuye inyuma abashaka guhungabanya umudendezo w’abaturage.

Hagati aho , mu munsi ishize mu burasirazuba bwa Arabiya, imwe mu miryango y’ Abashiyite ubusanzwe ifite umubare muto muri iki gihugu ,bakaba barakoze imyiyereko ahari ibigega binini bya amariba ya peteroli bizwi ho kuba aribyo bivamo peteroli nyinshi ku isi. Aha bakaba barasabaga ko bafungurirwa imfungwa zafashwe zimaze igihe kirekire zitaburanishwa, aho banavugaga ko nabo ubwabo bakorerwa ivangura ku bijyanye no kubona akazi muri iki gihugu .

Abashiyite batuye i burasirazuba bwa Arabiya, hafi ya Bahreïn, hagaragara umubare munini w’ abanenga ingoma ya cyami y’Abasuniti iri ku ngoma. Arabiya Sawudite, ikaba itagira intumwa zo mu nteko ishinga amategeko kandi akaba itemera namba ko hari abiyigomekaho .

Tariki ya 23 Gashyantare, mbere yo kugaruka mu gihugu hari hashize amezi atatu bitewe n’impamvu z’ uburwayi , umwami Abdallah yatangaje ko ingoma ayoboye yiteguye gutanga miliyari 23 z’ amadolali mu rwego rwo kunoza imibereho y’ abaturage,.bamwe bakavugako kwari uguhosha uburakari bwashoboraga kubyutswa n’ abatavuga rumwe n’ ingoma ye .

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

 

en_USEnglish