Digiqole ad

APR yatsinzwe na Ulinzi ibitego 4 kuri 1

Ikipe ya APR FC yahuye n’uruva gusenya mu mikino ya gisirikare iri kubera muri Kenya, iyi kipe ku mukino wayo wa kabiri yatsinzwe n’ikipe ya Ulinzi yo muri Kenya ibitego 4 kuri 1.

APR FC

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Nsabimana Eric  nyuma yo kwinjiramo asimbuye.

APR FC yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko rutahizamu Ndahinduka Michel yahawe ikarita itukura.

Ikipe ya Ulinzi ubu niyo ya mbere nyuma yo gutsinda Muzinga(Burundi) ikanganya na UPDF(Uganda) ubu ifite amanota 7, naho APR FC ni iya 2 n’amanota 3 kuko yatsinze UPDF ku mukino wa mbere igitego kimwe kubusa.

Uyu munsi nibwo APR FC iri bukine umukino wayo wa 3 aho igomba guhura n’ikipe ya gisirikare yo muri Tanzania TPDF.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW 

 

0 Comment

  • APR we nifatanije n’abakunzi bawe kwihangana kandi turi abakabiri ntabwoba

  • APR oyeeee!tukuri inyuma udutsindire abatanzaniya 2 kubusa !

Comments are closed.

en_USEnglish