APR yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na AS Kigali
Shampiyona y’u Rwanda Turbo King National Football League ku munsi wa 16 yakomezaga, kuri Stade ya Kigali rwari rwambikanye hagati y’ikipe ya AS Kigali yari yakiriye APR FC amakipe yose umukino warangiye aguye miswi ubusa ku busa.
Ikipe ya APR FC yari yakinnye idafite myugariro wabo Emery Bayisenge. Rusheshangoga Michel witwaye neza mu b’inyuma kuko nta gihunga myugariro nka Herve Rugwiro ndetse na Nshutinamagara Ismail Kodo bakinanye.
Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira izamuka cyane ku ikipe ya APR FC , abasore nka Iranzi Jean Claude na Ndahinduka Michel bahase amashoti umuzamu wa AS Kigali Emery Mvuyekure ariko ababera ibamba.
Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira cyane izamu ariko abasore ba AS Kigali nabo bakanyuzamo bakazamuka gusa abakinnyi b’inyuma no hagati b’amakipe yombi bitwaye neza cyane, bituma amakipe arangiza iminota 45 nta n’imwe irebye mu izamu.
APR FC yagarukanye ishyaka ryinshi mu gice cya kabiri ibi byatumaga abakinnyi nka Ndahinduka Michel,Iranzi, Kakira Ismail babakoreraho amakosa cyane ariko ntibigera akamaro.
Umutoza Andreas Spier wa APR muri uyu mukino yakomeje kwivumbura cyane kubera imisifurire yagaragaza ko itamunyuze.
Ibi byanatumye umusifuzi w’umukino Munyemena Hudu afata icyemezo cyo kumusohora akajya kurebera umupira mu bafana.
APR FC yakomeje gusatira cyane ariko nubwo ab’inyuma ba AS Kigali nka Umwungeri Patrick ndetse Tubane James bakomeje kuyibera ibamba umukino urangira ari ubusa ku busa, ibi byatumye itakaza n’umwanya wa mbere.
Mukeba wabo Rayon Sports we i Muhanga yari yatsinze AS Muhanga ku kibuga cyayo ibitego bine kuri bibiri, Fuad, Cedrick, Pappy Kamanzi na Arafat Serugendo batumye Rayon Sports irusha APR FC icyinyuranyo cy’ibitego bibiri kuko zose zinganya amanota 37 ariko Rayon ifite ibitego 20 mu gihe APR ifite 18 yizigamye.
Photos: Inzaghi
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
NYAMUNEKA ABATOZA TWIHANGANE DUTEGURA IBINTU UKO BIGOMBA KUGENDA ALIKO BYOSE NTAGO ARI KO BIDUHIRA KUKO TUGIYE KU UYU MUKINO WAHUJE AS KIGALI NA APR BURI WESE YASHAKAGA INSINZI BYANGE BIKUNDE HARI CHOIX ESHATU KURI BURI MUNTU ARI KO IRI MEDIANE NIYO BABONYE REBA RERO WAJE USHAKA INSINZI UGATAHA UTSINZWE. URUMVA KO BYAKUBABAZA KURUTA IBYO WABONYE. TUJYE TWIHANGA NTAGO BYADUHIRA BURI GIHE. ARIKO RERO NA BA ARBITRE BAGERAGEZE KUDATERANYA ABAKINNYI UKOSHEJE AHANWE UKO BIKWIYE KANDI BIBE CYO KIMWE KURI FERWAFA TUJYANISHA NO KUGERAGEZA KWIRINDA AMARANGAMUTIMA.
Imyitwarire y’umutoza wa APR FC kuri uliya mukino ntabwo yadushimishije nk’abakunzi ba APR FC,niba kwiyambura umwambaro uriho ikirango cya APR FC akawujugunya hasi ntabwo aribyo byari kwerekana ko arenganyijwe no guharanira insinzi ahubwo byatweretse ko nta gaciro cg icybahiro aha kiriya kirango!Ku bwanjye ikipe yagombye gutozwa nuzi inkomoko ya kiriya kirango kandi barahari!
Comments are closed.