Digiqole ad

APR FC yatsinze Bugesera FC y’abakinnyi 10, yizera ½ cy’igikombe cy’Amahoro

 APR FC yatsinze Bugesera FC y’abakinnyi 10, yizera ½  cy’igikombe cy’Amahoro

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Djihad na Innocent Nshuti

Nyamata- Igikombe cy’Amahoro kigeze muri ¼. APR FC yifuza gusubira ku mukino wa nyuma yatsindiweho umwaka ushize, yatsindiye mu rugo Bugesera FC  2-0. Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Djihad na Innocent Nshuti
Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Djihad na Innocent Nshuti

Urugendo rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro rurakomeje kuko buri mwaka rusozwa ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga. Mu gihe habura iminsi 15 ngo uwo munsi ugere, irushanwa ryo rigeze mu mikino ibanza ya  ¼.

Kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2017, APR FC yasuye Bugesera FC itozwa na Kanyankore Gilbert Yaounde wateguye APR FC y’uyu mwaka w’imikino, ariko ntibyatera kabiri kuko yirukanwe atawutoje. Inarimo abakinnyi birukanywe na APR FC nka; Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Olivier Kwizera na Farouk Ruhinda.

Umukino watangiye Bugesera yakiniraga ku kibuga yitorezaho (kuri ETO Nyamata) isatira ikoresheje impande. Kuko imenyereye ikibuga yahererakanyaga neza byatumye APR FC yo ikina imipira miremire ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barebare nka Imran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi na Nshuti Innocent.

Bugesera FC yashoboraga gufungura amazamu mu minota 18 ya mbere kuko ba rutahizamu bayo Ikecukwu Samson, na Guindo Abdallah bageze imbere y’izamu rya APR FC ryarinzwe na Kimenyi Yves, ariko uyu munyezamu akuramo imipira itatu yari yabazwe.

Abasore ba Jimmy Mulisa bo ntibahushije kuko amahirwe ya mbere yo kugera imbere y’izamu rya Bugesera FC bayabyaje umusaruro. Ku munota wa 23 Sibomana Patrick Pappy yahaye umupira Nshuti Innocent wari usigaranye n’umunyezamu Olivier Kwizera, ubwo yiteguraga gutera mu izamu, Muhire Anicet bita Gasongo aramutega yamuturutse inyuma aramutega.

Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim wayoboye uyu mukino yahise yemeza Penaliti ya APR FC n’ikarita itukura yatumye Bugesera FC ikina iminota 67 y’uyu mukino ari abakinnyi icumi. Penaliti yinjijwe neza na Bizimana Djihad. Bugesera yahise isimbuza ngo ikine yugarira,Bertrand Iradukunda wari wagoye ba myugaroro ba APR FC yinjizamo myugariro Rucogoza Aimable Mambo.bituma igice cya mbere kirangira ari 0-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yahise isimbuza Issa Bigirimana afata umwanya wa Patrick Sibomana byatumye ikomeza gusatira cyane Bugesera FC bakinaga ari bake.

Ku munota wa 49 APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Muhadjiri yahaye Issa Bigirimana atera ishoti rikomeye ariko Olivier Kwizera arahagoboka (yakoze ‘Save’ ikomeye).

Rwasibiye aho ruri bunyure kuko nyuma y’iminota itandatu Bizimana Djihad witwaye neza cyane muri uyu mukino yahaye umupira Nshuti Innocent atsindira APR FC igitego cya kabiri.

Amakipe yombi yasimbuje, ku ruhande rwa Bugesera FC Mugenzi Bienvenu yasimbuye Guindo Abdallah, Ikecuku Samson asimburwa na Mbonigena Eric. Ku rundi ruhande Hakizimana Muhadjiri yahaye umwanya Onesme Twizerimana, Mukunzi Yannick wakoraga amakosa menshi asimburwa na Sekamana Maxime.

Impinduka zakoze ntizagize icyo zihindura ku mukino warangiye ari 0-2. Umukino wo kwishyura uzahuza impande zombie uzabera kuri stade stade ya Kicukiro kuwa kane tariki 22 Kamena 2017.

Undi mukino wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro wahuje Amagaju FC yanganyije na AS Kigali 1-1.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Bugesera: Kwizera Olivier,Uwacu Jean Bosco,Mugabo Ismael, Turatsinze Hertier, Muhire Anicet(Gasongo), Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Guindo Abdallah

11 ba Bugesera batangiye umupira ariko basoza ar 10
11 ba Bugesera batangiye umupira ariko basoza ar 10

APR FC:Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrikc Nshuti Innocent.

11 babanjemo muri APR FC
11 babanjemo muri APR FC

Abafana ba APR FC bari benshi
Abafana ba APR FC bari benshi
Umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim
Umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim
Ruhinda Faruk na Iradukunda bari bahuye na APR FC bahoze bakinira nyuma ikabirukana
Ruhinda Faruk na Iradukunda bari bahuye na APR FC bahoze bakinira nyuma ikabirukana
Bamwe mu bakunzi ba Rayon sports biyunze kuri Bugesera FC ngo barwanye mukeba
Bamwe mu bakunzi ba Rayon sports biyunze kuri Bugesera FC ngo barwanye mukeba
Ntibaciwe intege n'izuba rikomeye baje ari benshi
Ntibaciwe intege n’izuba rikomeye baje ari benshi
Abayobozi ba APR FC bishimiye uko ikipe yabo yitwaye
Abayobozi ba APR FC bishimiye uko ikipe yabo yitwaye
Yannick Mukunzi yambura umupira Uwacu JB
Yannick Mukunzi yambura umupira Uwacu JB
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w’imbaraga
Ikarita itukura yatanzwe mu minota ya mbere y'umukino
Ikarita itukura yatanzwe mu minota ya mbere y’umukino
Gusohoka kwa Gasongo byatumye Bugesera FC ikina iminota myinshi ari bake
Gusohoka kwa Gasongo byatumye Bugesera FC ikina iminota myinshi ari bake
Kwizera ntiyashoboye gukuramo Penaliti
Kwizera ntiyashoboye gukuramo Penaliti
Ubwo APR FC yishimiraga igitego cya mbere, Mambo wa Bugesera we yishyushyaga ngo yinjire bagerageze kugarira badatsindwa byinshi
Ubwo APR FC yishimiraga igitego cya mbere, Mambo wa Bugesera we yishyushyaga ngo yinjire bagerageze kugarira badatsindwa byinshi
Bertrand Iradukunda wari wagoye ba myugariro ba APR FC niwe wasimbujwe kare
Bertrand Iradukunda wari wagoye ba myugariro ba APR FC niwe wasimbujwe kare
Abasore ba APR FC bahagaze neza umukino wose
Abasore ba APR FC bahagaze neza umukino wose
Mukunzi Yannick wa APR FC arwanira umupira na Guindo ukomoka muri Mali
Mukunzi Yannick wa APR FC arwanira umupira na Guindo ukomoka muri Mali
Mu gice cya kabiri APR FC yasatiraga cyane ariko Olivier Kwizera akitwara neza
Mu gice cya kabiri APR FC yasatiraga cyane ariko Olivier Kwizera akitwara neza
Nshuti Innocent yishimira igitego cya kabiri
Nshuti Innocent yishimira igitego cya kabiri
Major General Jacques Musemakweli na Amb. Cesar Kayizari yishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Innocent Nshuti birereye muri APR FC Academy
Major General Jacques Musemakweli na Amb. Cesar Kayizari yishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Innocent Nshuti birereye muri APR FC Academy
Nyuma yo gutsundwa batahanye agahinda
Nyuma yo gutsundwa batahanye agahinda

Photo: R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Nakunze cyane iyo Photo igaragaza ba Afande ; ubwo uhagaze ameze nk’uwishimana n’uwiwicaye ! Bisa nka Handover ; ameze nk’ubwira Afande Ceasar ati ; Ngiyo Apr Fc ngiye kugusigira !!!

    Mbega inkuru nziza bibayo byo !!! Ntibyamara imyaka ibiri, Afande Ceasar atagejeje Apr FC muli Final ya CAF Champions League.

    Welcome Back Home Afande Ceasar ! Maze Ibikombe byongere byisuke muli Apr Fc !!!

Comments are closed.

en_USEnglish