Digiqole ad

APR FC yasezereye Bugesera FC izahura n’Amagaju FC muri ½ cy’icy’Amahoro

 APR FC yasezereye Bugesera FC izahura n’Amagaju FC muri ½ cy’icy’Amahoro

Ibitego bibiri Innocent yatsinze, imipira yayihawe na Issa Bigirimana

Kicukiro- APR FC yiyongereye ku makipe azakina ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Bugesera FC iyinyagiye 5-1 mu mikino ibiri. Izahura n’Amagaju FC yasezereye AS Kigali bitunguranye.

Urugendo rwa Bugesera FC muri Peace Cup rwasojwe na APR FC
Urugendo rwa Bugesera FC muri Peace Cup rwasojwe na APR FC

Kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2017 hamenyekanye amakipe ane azahurira muri ½ cya ‘AZAM Rwanda Peace Cup 2017’ Iki gikombe kizasorezwa kuri stade ya Kigali tariki 4 Nyakanga 2017.

APR FC irifuza cyane igikombe cy’Amahoro kuko  yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize, ni igikombe imaze imyaka itatu idatwara, kandi nitagitwara izabura umwanya wo gusohokera u Rwanda kuko igikombe cya shampiyona cyo cyatwawe na Rayon sports.

Ibi byose Jimmy Mulisa yabisobanuriye abakinnyi be bituma bakina na Bugesera FC bifuza intsinzi byanze bikunze. Byabahiriye kuko nyuma yo gutsindira i Nyamata 0-2, yagombaga kwakira umukino wo kwishyura kuri stade ya Kicukiro.

Kuko Bugesera FC yaje muri uyu mukino ifite umwenda, yatangiye isatira. Ku munota wa gatanu gusa bashoboraga gufungura amazamu ariko ishoti Bienvenue Mugenzi yateye rifatwa neza na Yves Kimenyi urindira APR FC.

Abasore ba Kanyankore Gilbert Yaounde bongeye kubona amahirwe yo gutangira neza umukino babona igitego cyashoboraga kubongerera ikizere cyo kwishyura ibyo batsindiwe iwabo, ariko ishoti kapiteni Nzabanita David bita Saibadi yateye rifata umutambiko w’izamu ku munota wa 28.

Gutangira basatira byakanguye APR FC itangira kwiharira umupira hagati mu kibuga hari hayobowe na Bizimana Djihad. Yo yahise ifungura amazamu ku munota wa 39, igitego Imanishimwe Emmanuel yatsinze amaze gucenga Aimable Rucogoza bita Mambo na Hertier Turatsinze.

Nyuma y’iminota itanu APR FC yatsinze igitego cya kabiri kuri Counter Attack ya Bigirimana Issa wazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo arinda agera mu rubuga rw’amahina, ateye umupira Olivier Kwizera awukuramo, usanga Nshuti Innocent ahagaze neza awushyira mu rushundura, binatuma igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Nyuma y’iminota icumi igice cya kabiri gitangiye APR FC yongeye guhindukiza Olivier Kwizera ku gitego cya Nshuti Innocent ku mupira yahawe na Issa Bigirimana. Uyu musore w’imyaka 17 yatsinze Bugesera FC  ibitego bitatu mu mikino ibiri ya ¼.

Habura umunota umwe ngo umukino urangire Bugesera FC yatsinze igitego cy’impozamarira cya Rucogoza Aimable Mambo kuri Coup Franc ya Faruk Ruhinda yagaruwe na Rusheshangoga umupira ugarukira Ruhinda, awusubiza mu rubuga rw’amahina usanga Mambo ahagaze neza atsindira Bugesera impozamarira.

APR FC yahise ikomeza mu kiciro gikurikiraho izahura n’Amagaju FC muri ½ yo yasezereye As Kigali kubera igitego cyo hanze, kuko amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi.

11 babanjemo ku mpande zombie

APR FC:Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjili, Nshuti Innocent

Bugesera FC: Kwizera Olivier,Niyonkuru Aman,Mugabo Ismael, Rucogoza Aimable, Turatsinze Hertier, , Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Mugenzi Bienvenu

Emmanuel Imanishimwe azamukana umupira mbere yo gutsindira APR FC igitego cya mbere
Emmanuel Imanishimwe azamukana umupira mbere yo gutsindira APR FC igitego cya mbere
Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende na Innocent Nshuti batsindiye APR FC bishimira igitego cya mbere
Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende na Innocent Nshuti batsindiye APR FC bishimira igitego cya mbere
Niyonkuru Aman udasanzwe ubona umwanya kenshi uyu munsi yabanjemo
Niyonkuru Aman udasanzwe ubona umwanya kenshi uyu munsi yabanjemo
Umuyobozi w'umukino wa APR FC Bizimana Djihad yasubiye mu bihe byiza
Umuyobozi w’umukino wa APR FC Bizimana Djihad yasubiye mu bihe byiza
Ibitego bibiri Innocent yatsinze, imipira yayihawe na Issa BigirimanaIbitego bibiri Innocent yatsinze, imipira yayihawe na Issa Bigirimana
Ibitego bibiri Innocent yatsinze, imipira yayihawe na Issa Bigirimana
Innocent Nshuti rutahizamu ukiri muto yagoye cyane Bugesera FC mu mikino yombiInnocent Nshuti rutahizamu ukiri muto yagoye cyane Bugesera FC mu mikino yombi
Innocent Nshuti rutahizamu ukiri muto yagoye cyane Bugesera FC mu mikino yombi
Myugariro Mambo ufite inararibonye niwe watsindiye Bugesera FC impozamarira
Myugariro Mambo ufite inararibonye niwe watsindiye Bugesera FC impozamarira
Olivier Kwizera ntako atagize ariko ikipe ye iranga irasezererwaOlivier Kwizera ntako atagize ariko ikipe ye iranga irasezererwa
Olivier Kwizera ntako atagize ariko ikipe ye iranga irasezererwa

Photo: R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish