Digiqole ad

APR FC na Rayon sports zizahabwa miliyoni 50 na MINISPOC

 APR FC na Rayon sports zizahabwa miliyoni 50 na MINISPOC

APR FC na Rayon sports zikomeje imyiteguro y’amarushanwa ya CAF zitegereje inkunga ya MINISPOC

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF yatangiye imyiteguro. Yamaze gutanga intonde z’amazina na numero abakinnyi bazakoresha. Biteganyijwe ko MINISPOC izaha buri kipe miliyoni 25.

APR FC na Rayon sports zikomeje imyiteguro y'amarushanwa ya CAF zitegereje inkunga ya MINISPOC
APR FC na Rayon sports zikomeje imyiteguro y’amarushanwa ya CAF zitegereje inkunga ya MINISPOC

Hagati ya tariki 10 na12 Gashyantare 2017 nibwo hateganyijwe imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa y’ama-club ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF; irihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘CAF champions league’ n’irihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo ‘CAF Confederations Cup’.

APR FC na Rayon sports zizahagarararira u Rwanda zamaze kumenya ayo bizahura muri aya marushanwa aterwa inkunga na sosiyeti y’abafaransa icuruza ibikomoka kuri peteroli TOTAL Ltd.

CAF iteganya ko amakipe yimenya muri byose harimo amatike y’indenge, aho gucumbika n’ibitunga ikipe mu mahanga. Kuko amakipe yo mu Rwanda nta bushobozi afite Ministeri ya siporo itera inkunga y’amafaranga.

Umuyobozi w’imikino muri MINISPOC Bugingo Emmanuel ntiyashatse kubwira Umuseke iby’iyi nkunga.  Yagize ati:

“Ntacyo mbiziho. Amakipe ntabwo aradusaba ubufasha. Kandi ntabwo ari itegeko kuko ubundi amakipe aba agomba kwitunga. Nibasaba tuzasuzuma ubusabe bwabo. Ubu ntacyo mbiziho”

Ariko amakuru agera ku Umuseke yemeza ko uyu mwaka buri kipe izahabwa miliyoni 25 kuri buri mukino bagiye gukina hanze y’u Rwanda. Amakipe yombi akazahabwa miliyoni 50 ngo yitegure aya marushanwa. Iyi nkunga yiyongereye kuko ubundi bahabwaga miliyoni 20.

Umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier yabwiye Umuseke ko biteguye kwandika basaba iyi nkunga, ati: “Twizeye ko ntacyahindutse. Minispoc izadufasha mu buryo bw’amikoro kandi turayishimira cyane. Tugiye kwandika dusaba iyo nkunga kandi twizeye ko izadufasha kwitwara neza no guhesha ishema u Rwanda”

Rayon sports yaherukaga mu marushanwa ya Afurika muri 2015 isezererwa na Zamalek FC yo mu Misiri. Naho APR FC umwaka ushize w’imikino yasezerewe na Young Africans.

Rayon sports yaherukaga mu marushanwa ya CAF muri 2015 isezererwa na Zamalek FC, Fuadi Ndayisenga yari kapiteni wayo
Rayon sports yaherukaga mu marushanwa ya CAF muri 2015 isezererwa na Zamalek FC, Fuadi Ndayisenga yari kapiteni wayo
APR-FC umwaka ushize yasezerewe na Young Africans yo muri Tanzania
APR-FC umwaka ushize yasezerewe na Young Africans yo muri Tanzania

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish