Digiqole ad

APR FC ku mwanya wa mbere imaze gutsinda Police FC

Kuri iki cyumweru ku munsi wa 17 wa shampiyonnat ikipe y’ingabo ya APR FC irangije iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC igitego kimwe gitsinzwe na rutahizamu Sibomana Patrick bita Pappy.

Sibomana Patrick yishimira igitego
Sibomana Patrick yishimira igitego

Umukino watangiye ikipe ya APR FC yotsa igitutu cyane ba myugariro ba Police FC ariko abasore b’inyuma bari bahagaze neza cyane.

APR FC yahushije uburyo bwinshi aho rutahizamu Ndahinduka Michel Fils yabonaga amahirwe ariko imipira akayitera hejuru cyane y’izamu.

Police FC yakoreshaga cyane cyane “contre Attaque” zishingiye kuri Sina Jerome wavuye mu ikipe ya St Eloi Lupopo ntacyavuyemo cyane, uyu mukinnyi Sina akaba atigaragaje nk’uko benshi babimukekeragaho.

Igice cya mbere kirangira amakipe yombi nta nimwe ibashije kureba mu izamu.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC ubu iri gutozwa na Mashami Vicent kuko umutoza mukuru Andreas Spier yahanwe, yagarukanye ishyaka ryinshi nanone.

Iri shyaka aba bahungu barimo benshi bakiri bato ba APR ryaje no gutuma umusore Iranzi Jean Claude avunika ahita asimburwa na Sibomana Patrick bita Papy, uyu muhungu akinjira yagaragaje impinduka ndetse Police FC ikomeza kugorwa n’ubusatirizi bwa APR FC.

Tibingana Charles yamanukanye umupira ku munota wa 57 awuha  Butera Andrew maze nawe asunikira Sibomana Pappy arekura ishoti rikomeye cyane umuzamu Ganza Alexis (Bebe) ntiyabona aho umupira uciye kiba kiranyoye.

Nyuma y’igitego cya mbere, bitandukanye n’ibisanzwe ku makipe menshi yo mu Rwanda, APR ntiyasubiye inyuma kugihagararaho, ahubwo aba bahungu bakomeje barasatira bashaka n’ibindi.

Ahagana mu mpera z’umukino Police FC  yaje kwisubiraho ishaka kwishyura iki gitego ariko myugariro Nshutinamagara Ismael (Kodo) na Emery bayisenge  bahaba ibamba.

Umukino warangiye APR FC itahanye amanota atatu byatumye irara ku mwanya wa mbere n’amanota 40 kuko mukeba wayo Rayon Sports itakinnye uyu munsi, yo ikaba yanganyirije muri Congo Brazzaville na AC Leopards.

Sina Jerome wakiniye bwa mbere Police FC nyuma yo kuvugwaho byinshi mbere yo kuyijyamo nta kintu yeretse abakunzi ba Police FC, iminota 90 yamaze mu kibuga nta mupira ugaragara yigeze atera mu izamu rya APR FC.

IMG_1536
Ikipe ya Police FC yabanjemo
IMG_1521
APR FC na kapiteni wabo Nshutinamagara (ubanza mu bahagaze iburyo)
IMG_1453
Umutoza Sam Ssimbwa aramukanya na Vicent Mashami
IMG_1566
Umutoza mukuru wa APR FC Andreas Spier uri mu bihano yari kuri uyu mukino
IMG_1676
Hari abafana ba APR FC batari bacye
IMG_1742
Abafana mbere y’umukino
IMG_1943
Bamwe mu bayobozi bari kuri uyu mukino, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah (wambaye umupira w’umuhondo), Maj Gen Alex Kagame na Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe (wambaye umupira utukura)
IMG_1379
Abasimbura b’ikipe y’ingabo
IMG_1554
Abasimbura b’ikipe ya Police FC
IMG_1583
Uwo ni Tibingana ashyiditse na Mugabo myugariro wa Police FC
IMG_1599
Ikipe ya APR FC yasatiriye cyane izamu rya Ganza Alexis wa Police FC
IMG_1600
Uyu muzamu bita Bebe yahuye n’akazi gakomeye
IMG_1610
Aha APR FC yageragezaga gutsinda igitego kuri Corner
IMG_1655
Gabriel Mugabo ku mupira na Tibingana inyuma ye
IMG_1689
Police FC yanyuzagamo nayo igasatira izamu rya Hakizimana
IMG_1770
myugariro Emery Bayisenge yahagaze neza
IMG_1800
Iranzi Jean Claude yavunikiye muri uyu mukino
IMG_1809
Ari kwitabwaho hanze
IMG_1899
Sibomana Patrick nyuma yo kujyamo agahindura ibintu yanatsinze igitego
IMG_1902
Uyu rutahizamu w’imyaka 19 yishimiye cyane igitego yatsinze
IMG_1911
Na bagenzi be mu byishimo
IMG_1973
Mugenzi wabo wari wavunitse hanze nawe yamwenyuraga
IMG_1923
Aba basore bakibyiruka bishimiye cyane gutsinda Police FC
IMG_2054
Mbere y’uko umukino urangira Police FC yagerageje gusatira, Kipson Athuheire wa Police agerageza ariko akazibirwa na Nshutinamagara
IMG_2084
Ab’inyuma ba APR bahahagaze neza
IMG_2139
Nyuma y’umukino abasore ba APR bishimye cyane

Photos/JD Inzaghi

 

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • cool basore courage

  • byizacyane, kubasore bacu , dufate imikino yose nka final

  • jyewe nishiye ko RPA itsinda nta nubwo ari igitangaza kuva yabaho ibyo nyayo kandi na banyarwanda batavangiye,uzi ko RPA yamenye ndi munyarwanda mbere ya Bihoki,nabazaga Ruhagoyacu ukuntu ishyira kurutondo tombola ya makipe azatwara igikombe za mukura,za kiyovu ikibabagirwa CHOMWANA Uzi bashaka kutugira nka lete ya mbere ngo Banyarwanda na ba cyangugu igikombe tuli Big FOUR BYANZE BIKUNZE Courage basore rweshi haguma

  • Wow!!!!!!!! APR fc guma gumaaaaaaaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish