APR BBC irahura na Espoir BBC muri Basketball Friday Night
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mata 2016 saa 18h,Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball irakomeza kuri uyu wa gatanu mu birori bya Basketball Friday Night, APR BBC irakira Espoir BBC, naho Patriots BBC ikine na IPRC_Kigali.
APR BBC irakira Espoir BBC mu mukino wo ku munsi wa 16 wa Shampiyona. Ikipe zombi, zatsinzwe imikino yo ku munsi wa Shampiyona uheruka yabaye mbere y’icyumweru cyo cy’icyunamo. APR BBC yatsinzwe na IPRC_South BBC amanota 62-36, mu gihe Espoir BBC yo yatsinzwe na UGB amanota 73-68.
Espoir BBC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, iraza muri uyu mukino idashaka gutakaza kuko inganya amanota 25 na IPRC_South BBC iyoboye urutonde by’agateganyo, ikinyuranyo kikaba umubare w’ibitego (panniers) bazigamye. IPRC_South yo mu Ntara y’Amajyepfo izigamye ‘panniers’ 373, mu gihe Espior BBC yo izigamye 268 gusa.
Uyu mukino uhuza APR BBC na Espoir BBC uza kubera kuri Petit Stade i Remera, urakurikirwa n’undi mukino no ukomeye uza guhuza Patriots BBC ya kane ku rutonde rwa Shapiyona n’amanota 21 na IPRC_Kigali ya gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 24, umukino uza kuba Saa mbiri z’ijoro (20h00).
Ku munsi wa Shampiyona uheruka, IPRC_Kigali yatsinze CSK BBC amanota 94-49, mu gihe umukino wagombaga guhuza Patriots BBC na Rusizi BBC wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Rusizi.
Muri iyi mikino yombi iba kuri uyu wa gatanu mu kiswe “Basketball Friday Night”, kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda igihumbi kimwe (1 000 Frw) ahasanzwe, n’ibihumbi bitatu (3 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro ‘VIP’.
Uko imikino yose iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:
Kuwa gatanu tariki 15 Mata 2016
APR BBC irakira Espoir BBC Saa 18h00 (Petit Stade i Remera);
Patriots BBC irakira IPRC-Kigali BBC Saa 20h00 (Petit Stade i Remera)
Kuwa gatandatu tariki 16 Mata 2016
Rusizi BBC izakira U18 Boys Team Saa 10h00 z’amanywa (i Rusizi).
Ku cyumweru tariki 17 Mata 2016
UR-Huye izakira UGB Saa 12.00 z’amanywa (muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye).
Ngabo Roben
UM– USEKE.RW