Angola ubu niyo ‘Champions’ wa Africa muri Basketball U18
Kigali – Ikipe y’igihugu ya Angola itwaye igikombe cya Afurika muri Basketball mu batarengeje imyaka 18, itsinze Misiri amanota 86 kuri 82. U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa gatanu muri iri rushanwa rwakiriye. Kuva mu 1998 nibwo Angola yegukanye iri kamba.
Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, kuri petit stade i Remera nibwo uyu mukino wa nyuma wabaye, urebwa n’abantu benshi cyane ndetse na Perezida Kagame n’abana be babiri.
Ikipe y’igihugu ya Misiri yashakaga kwisubiza iki gikombe yatwaye muri 2014, ariko ntibyashobotse kuko yatsinzwe na Angola amanota 86 kuri 82.
Agace ka mbere karangiye Angola yatangiye kuyobora umukino ku manota 25-18,umusore w’ibigango n’ubuhanga cyane witwa Bruno Afonso David Fernandes yari yatsinzemo amanota 9 wenyine.
Mu gace ka kabiri Misiri yakoresheje imbaraga nyinshi, bituma igabanya ikinyuranyo cy’amanota, babifashijwemo n’abasore bayo Tarek Mahmoud Raafat, na bagenzi be, agace ka kabiri karangiye Angola itsinze Misiri amanota 41-40.
Mu gace ka nyuma Angola yagowe cyane ikora amakosa menshi bituma Bruno Afonso David Fernandes wabafashaga cyane mu kuganira no gutsinda amanota menshi avamo yujuje amakosa atanu.
Gusa umusore mugufi cyane kandi w’umuhanga Childe Dundao yakomeje kwitwara neza cyane no kuyobora ikipe ye afatanyije na Silvio Sousa uyu ari nawe waje gutorwa nka MVP w’iri rushanwa.
Umukino warebwe na perezida Kagame Paul warangiye amakipe yombi anganyije amanota 77-77. Hongeweho iminota itanu y’inyongera.
Ikipe ya Angola yatsinze imikino yose muri iri rushanwa, yatsinze umukino wa nyuma ku manota 86-82.
Imikino yabanje, mu guhatanira umwanya wa gatatu, Mali yatsinze bigoranye cyane Tunisia amanota 59-52.
Mu guhatanira umwanya wa gatanu, U Rwanda rwatsinze ikipe y’igihugu ya DR Congo amanota 77 kuri 73.
Abakinnyi bahembwe:
Meneur mwiza w’irushanwa: Sano Gasana (Rwanda)
Aba Aillier b’irushanwa: Tarek Mahmoud Raafat (Egypt) na Mouhamed Rassil (Tunisia)
Aba Pivot b’irushanwa: Silvio Samuel De Soussa (Angola), na Bruno Afonso Fernandez (Angola)
Uwatsinze amanota menshi 150: Patrick Mwamba Kazumba (DR Congo)
Umukinnyi w’irushanwa, MVP: Silvio Samuel De Soussa
Roben NGABO
UM– USEKE.RW