Digiqole ad

Andy Bumuntu agiye muri Metta Festival mu Buhinde

 Andy Bumuntu agiye muri Metta Festival mu Buhinde

Andy Bumuntu ugiye kujya mu Buhinde mu iserukiramuco ryiswe ‘Metta Festival’, ni umuvandimwe wa Umutare Gaby

Muri 2015 ubwo mu Rwanda habaga Iserukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival’ ryari ryateguwe na Mashirika, umukino wakinwe harimo Andy Bumuntu watumye ahamagarwa mu Buhinde.

Andy Bumuntu ugiye kujya mu Buhinde mu iserukiramuco ryiswe 'Metta Festival', ni umuvandimwe wa Umutare Gaby
Andy Bumuntu ugiye kujya mu Buhinde mu iserukiramuco ryiswe ‘Metta Festival’, ni umuvandimwe wa Umutare Gaby

Icyo gihe akaba yarawukinnye ari kumwe n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bafatanyije n’aba nya Sri Lanka.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Nzeri 2016 nibwo Andy azerekeza mu Buhinde akaba azamarayo iminsi 10. Biteganyijwe ko bizatangira tariki ya 18 Nzeri 2016 kugeza ku ya 24 Nzeri 2016.

Andy yabwiye Umuseke ko kuba atangiye kugira ibikorwa agaragaramo ahagarariye u Rwanda biri mu nzira zo gukabya inzozi ze. Bityo ko umuntu wese atagaciwe intege n’ibyo ahura nabyo ahubwo agomba gushirwa hari intambwe ateye.

Ati “Ibi byose biri mu nzozi nahoze nifuza kuzakabya. Gusa iyo uciwe intege cyangwa se nawe ukaba nta kizere witiye biragoye kuba wakabya inzozi zawe. Ngiye mu isura y’igihugu nibaza ko abanyarwanda bose bari hariya nzabakumbuza byinshi”.

Uretse kuba Andy Bumuntu ari umukinnyi w’amakinamico ‘Theatre’, ni n’umuhanzi mu njyana atandukaniyeho n’abandi ya ‘Blues traditionnel’.

Ku ndirimbo imwe gusa yise ‘Ndashaje’, kubera ubuhanga n’ijwi rye abamaze kuyumva bavuga ko ari umwe mu banyempano bari mu muziki w’u Rwanda.

Ntaramenyekana cyane mu muziki, gusa azwi ahantu hatandukanye habera Karaoke asubiramo indirimbo z’abandi. Cyane Cyane ijwi rye bakaba barigereranya ni ry’Umufaransa Garou.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish