Digiqole ad

Andia MFUTILA yisubiriye iwabo!

Umutoza Andy MFUTILA wari umaze iminsi ari mu biganiro mu ikipe ya Rayon sports kugirango ayibere umutoza kuri ubu, uyu mugabo yamaze kwisubirira iwabo i Kinshasa aho agiye kuba umutoza wungirije mu ikipe ya Darling club Motema Pembe(DCMP) aho ndetse yaneretswe abafana ku wa mbere tariki ya 28 werurwe nk’uko Umuseke.com ubikesha television yo muri icyo gihugu ya Digital Congo.

Andia MFUTILA (Photo internet)

Andy M’Futila akaba yagiye gufatanya n’umutoza mukuru Nabi Nassredine Nash kugirango barebe uko bahesha ibikombe iyi kipe nk’uko yabikoze umwaka ushize ubwo yari yungirije umutoza Raoul Shungu muri As Vita club bagatwara igikombe cya shampiyona.

Si ubwa mbere uyu mutoza ayoboka iyi kipe dore ko yigeze kuyifasha mu bijyanye na tekiniki mu bihe bishize. Andy Magloire Mfutial si umutoza wa none dore ko afite impamyabumenyi y’ubutoza yo mu rwego rwa A yakuye i Clairefontaine mu Bufaransa akaba yaragiye amenyekana cyane mu makipe atandukanye harimo nka Tout puissant Mazembe, Saint Eloi Lupopo, APR FC, AS Vita club ndetse n’ikipe y’igihugu les Leopards ya Kongo Kinshasa yajyiye muri CAN 2004, ahenshi yahaciye ari umutoza wungirije.

Andy Mfutila akaba aheruka kugaragara kuri stade Amahoro mu munsi ishize ubwo ikipe ya Rayon Sport yatsindwaga na APR mu mukino w’ikirarane wa shampionat wakinwe mu minsi ishize, akaba yari yaje kuvugana na Rayon Sport ngo atangire akazi!

 

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

en_USEnglish