AMIR yahembye abitwaye neza harimo n’umunyamakuru
Mu muhango wo gusoza icyumweru cyagenewe ibigo by’Imari iciriritse wabereye kuri i Nyandungu kuri uyu wa Gatatu, abagize AMIR (Association Rwandaise des Microfinances) bahembwe abanyamakuru bataye kandi batangaza inkuru zivuga ku mikorere y’ibigo by’imari iciriritse n’akamaro bigirira abaturage muri rusange n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Abanyamakuru ba The New Times, Peter Tumwebaze na Bukensenge Jean Pierre nibo bahembwe muhango wabereye muri Serena Hotel mu minsi yashize ariko uyu munsi Tumwebaze akaba yari muri La Parisse kugira ngo yerekwe abanyamuryango batari bahari ubushize ndetse ahabwe certificate.
Tumwebaze yavuze ko kuba yahembwe byamushimishije kandi ko azakomeza gukora inkuru zivuga ku kamaro ko kujya muri za SACCO no mu bindi bigo by’imari iciriritse.
Kuri we ngo kuba AMIR na za SACCO bigeze aho biri ubu, ni ikintu cy’agaciro kanini nk’umunyamakuru wazikurikiranye kuva zatangira akazikorera ubuvugizi.
Muri iyu muhango kandi hahembwe ibigo by’imari iciriritse byitanze Services nziza kandi bihanga udushya muri services zabyo.
Muri ibi bigo harimo Unguka Bank, Inyongera SACCO Cyuve, CLECAM Wisigara, COPEC Inkunga, Umutanguha Finance Company Ltd, na Vision Finance.
Hahembwe kandi umuturage witabiriye gahunda za Micro finance bikamugirira akamaro.
Unguka yahembye ibihumbi 500 Rwf na certificate, Clecam Wisigara ihembwa ibihumbi 800 na certificate, Inyongera SACCO Cyuve ihembwa ibihumbi 500 na certificate, Copec Inkunga ihembwa ibihumbi 800 na certificate, Umutanguha Finance Company Ltd ihembwa ibihumbi 800 na certificate, Vision Finance ihembwa ibihumbi 500 na certificate naho umukiriya mwiza we ahembwa certificate yemeza ubunyangamugayo bwe.
Uretse uyu muhango wo guhemba abantu n’ibigo byitwaye neza mu gukorana na AMIR, abagize umuryango rusange ba AMIR bari baje muri iyi nama rusange, bagejejweho raporo y’uko ibintu byifasha muri rusange, haba mu mutungo ndetse no mu bindi bice biyigize.
Umugenzuzi w’imari wigenga wasuzumye imari ya AMIR yavuze ko ubu AMIR ifite umutungo mbumbe(capital brute) wa miliyoni 162,178,000.
Yavuze ko nubwo AMIR yagiye ihura n’ibibazo mu myaka yashize ikagira icyuho mu mari yayo, ko ubu ibintu byasubiye mu buryo.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba ko abashinzwe imari bagomba gukomeza kuba maso ntihazagire ikindi cyuho cyaboneka mu mari ya AMIR ukundi.
Abajijwe niba inama yatanze mu bihe byashize zarakurikijwe, yavuze ko zakurikijwe ariko ko ari ngombwa guhora zibutswa kuko gucunga amafaranga bisaba guhora wiga kandi uhabwa inama z’uko wabikora neza kurushaho.
Uwari ukuriye BNR muri kiriya gikorwa Nsabimana Gerald yashimiye AMIR ibyo imaze kugeraho mu gihe cy’imyaka umunani imaze, ariko abasaba gukomeza urugendo barimo kuko ari rwiza ku bukungu bw’igihugu.
Ku rundi ruhande ariko, yabibukije ko hari amategeko agenga ibigo by’imari iciriritse bagomba gukurikiza kandi bakongera ingufu mu micungire y’imari y’abakiliya kuko ngo hagiye habaho ibigo byahombye kubera imicungire mibi bikazima, ejo bikongera bikegura imitwe, ibyo yise ‘on and off situation’.
Umuseke wabajije Nzagahimana Jean Marie Vianney ukuriye AMIR niba impungenge z’uko amafaranga y’amashyirahamwe y’ibigo bya SACCO n’ibindi biri muri AMIR, atazacungwa nabi nk’uko byagaragaye mu myaka yashize ku bigo by’imari iciriritse, bigatuma bifungwa, asubiza ko ubu bafite abantu bazi neza ibyo bakora ariko ko bazakomeza kubahugura no kubongerera ubumenyi.
Muri uyu muhango, AMIR yakiriye izindi za SACCO zigera mu 131 mu rwego rwo gukomeza kugwiza abanyamuryango no kwagura ibikorwa.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
3 Comments
abahembwe bose ngira ngo iyi ni intangiriro, bakomereze aho maze bakomeze batange umusanzu mu ngeri barimo
AMIR bivuga iki? Ikorera he?!?
amafoto yanyu ntago akeye
Comments are closed.