Digiqole ad

Ambasaderi wa RDC i Brazzaville yatashye

RDC: Perezida Kabila yahamagaje ambasaderi w’iki gihugu wakoreraga i Brazzaville

Nyuma y’ ibitero byibasiye umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo Joseph Kabila byo kuya 27 Gashyantare ibi ngo byatumye iki gihugu gihamagaza muri iyi wekendi ambasaderi wacyo warugihagirarariye muri KONGO Brazaville kugaruka i Kinshasa.

Ibi bibaye nyuma yaho Repubulika iharanira demokarasi ya leta icyetse ko leta ya Brazzaville yaba yarahaye inzira abasirikare baturutse hakurya y’uruzi rwa congo rutandukanya iyo mirwa mikuru yombi bamwe mu bakomando bagambye igitero cyari kigambiriye guhitana umukuru w’iguhugu cya Congo Kinshasa Joseph Kabila Kabange.

Ambasaderi wa Repubulika iharanira ya Kongo i Brazzaville, Esther Kirongozi, akaba yagarutse mu murwa mukuru wa Kinshasa muri iyi wekendi nkuko bitangazwa n’ushinzwe minisitiri y’ububanyi n’ amahanga , Alexis Thambwe Mwamba.

Iyu mwuka mubi wa politiki bivugwa ko ngo waba ufitanye isano n’igikorwa cyo kuya 27 aho abantu batari bake bambaye gisirikare bagabye igitero ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Kongo. Igitero cyanahitanye abantu 7. Nyuma yacyo abantu batari bake bakaba baratawe muri yombi bashinjwa na leta gushaka guhirika ubutegetsi.

Abayobozi ba Kinshasa bo bavuga ko kandi hari isano y’abagabye iki igitero, n’uwitwa Jenerali Faustin Munene na Ondjani Mangbana, abanyekongo 2 batawe muri yombi muri Kongo Congo Brazzaville, kuri ubu ikaba itemera kubatanga ngo baburanishirizwe muri Kongo.

Jenerali Faustin Munene, ashinjwa na Repupulika iharanira demokarasi ya Kongo gushaka guhirika ubutegetsi hari mu kwezi k’Ukwakira ku mwaka wa 2010 mu gace k’intara ya Bandundu, iherereye mu burengerazuba bw’iki gihugu. Akaba yaratawe muri yombi mu kwezi kwa kwa mbere hagati, mu gihugu cya Congo ihitwa Pointe-Noire, umujyi mukuru wa kabiri wo muri Congo Kongo-Brazaville. Nyuma y’aho kaba kandi yaraje gukatirwa gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare rwa Repubilika iharanira demokarasi ya Kongo .

Kugeza ubu abo bagabo 2, bakaba bagifungiye muri Kongo Brazzaville. Leta ya Kinshasa yo ikaba imaze igihe isaba ko abo bashinjwa kwiyigomekaho batawe muri yombi bajyanwa kuburanishirizwa mu gihugu cya Kongo Kinshasa, ariko Denis Sassou Nguesso, perezida wa Congo Brazzaville akaba ngo atabikozwa.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

en_USEnglish