Amb.Harebamungu yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Umuco muri Senegal
Ku wa 23 Gicurasi 2016 Minisitiri w’Umuco n’ikoranabuhanga wo Senegal Mbagnick Ndiaye na ambasaderi w’u Rwanda icyo gihugu Harebamungu Matias baganiriye ku buryo bateza imbere ubufanye bushingiye n’ubuhahirane bushingiye ku mico y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro by’aba bagabo, ngo ni ikimenyetso cy’ubufatanye buteza imbere ibikorwa by’umuco n’ubugeni mu bihugu byombi. Cyane cyane mu bijyanye na sinema, ubugeni, inzu ndangamurage n’ibindi byose bishingiye ku muco wa buri gihugu.
Harebamungu Matias yavuze ko u Rwanda na Senegal bihurije kukugira abahanzi bahanga ibihangano bishingiye k’umuco, ariko ngo nk’igihugu gishishikajwe no kwagura ubufatanye mu bijyanye n’imyiyereko n’imyambaririre bishingiye k’umuco.
Yakomeje avuga ko byaba ari ibyagaciro gakomeye kubona abanyabugeni b’Abanyasenegal baje gukorera mu Rwanda kuko ngo byatanga umusaruro.
Ku ruhande rwe minisitiri w’umuco n’ikoranabuhanga wa Senegal, yavuze ko ari urugero rw’iza rw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi gushyiraho uburyo bwo kunoza imibanire no guhererekanya ibishingiye k’umuco w’ibihugu byombi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Cyangwa baje kudufasha kuzahura umubano wu Rwanda na France?
Comments are closed.