Digiqole ad

Amazi yafatanye yo muri Antractica nayenga, ibintu bizacika

 Amazi yafatanye yo muri Antractica nayenga, ibintu bizacika

Iki kibuye cy’amazi kitwa Larsen C ngo nikoyenga cyose ku Isi hazavuka ibibazo

Mu mpera z’Isi yaba iya ruguru cyangwa iy’epfo, habayo amazi menshi yafatanye kubera ubukonje akora ibintu by’ibibuye  nkuko tuzi uko amazi iyo yabaye ‘barafu’amera. Kubera kwiyongera gukabije k’ubushyuhe by’uyu mubumbe w’Isi dutuye, biriya bibuye by’amazi byatangiye gushonga cyangwa kuyenga.

Iki kibuye cy'amazi kitwa Larsen C ngo nikoyenga cyose ku Isi hazavuka ibibazo
Iki kibuye cy’amazi kitwa Larsen C ngo nikoyenga cyose ku Isi hazavuka ibibazo

Abahanga baburira Isi ko ikibuye cy’ariya mazi ari mu mpera z’Isi za ruguru nikiyenga cyose(kuyenga mu Cyongereza babyita Melting mu Gifaransa ni Fondre), bizagira ingaruka mbi cyane ku turwa(îles, islands) tuba mu nyanja y’Atlantica cyangwa ya Pacifique.

Ikindi giteye impungenge abiga ubumenyi bw’Isi ni uko amazi namara kwiyongera(kuko uko kiriya kibuye kiyEnga ariko amazi agenda aba menshi mu nyanja bityo akarenga imbibe zayo) uko imigabane y’isi iteye kugeza ubu izahinduka.

Kiriya kibuye bita Larsen C nikimara kuyenga cyose, amazi azazamukaho santimetero 82 kandi bizatuma imirima irengerwa, indwara ziterwa n’imyuzure ziyongere kandi amazi yo hasi cyane mu nyanja yandure bityo ibinyabuzima birimo bipfe n’utwatsi tuyungurura umwuka duhumeka tuba munsi mu nyanja twangirikebityo umwaka mubi wa Carbon wiyongere mu kirere.

Nubwo abahanga bemeza ko kiriya kibuye kizaba cyarangije kuyenga mu gihe cy’imyaka ijana, bemeza ko kuba cyarasadutse ubwabwo ari akaga isi yahuye nako.

Gusaduka kwacyo byatumye uburyo cyari gisanganywe bwo gutuma ubushyuhe bw’Isi bujya ku rugero rudahindagurika buhinduka.

Tubibutse ko ukurikije uko umubumbe w’Isi uteye, iyo uvuye ku Isi rwagati( ku murongo mbariro wa Equator)ugana ku mpera z’Isi, ubushyuhe bugenda bugabanuka, ubukonje bukiyongera.

Ikindi ni uko uko iyo uva ku ndiba y’umusozi  ujya ku gasongero, ubushyuhe bugabanyuka. Birazwi ko iyo uva mu ndiba y’umusozi, ukazamukaho metero 180, habanyuka degree imwe y’ubushyuhe mu gipimo cya Celsius.

Paul Holland ukuriye Ikigo The British Antarctic Survey (BAS) cyakoze ubu bushakashatsi yemeza ko kuba kiriya kibuye cyarasadutse bituma kiyenga  bityo ko mu myaka ijana iri imbere amazi azaba menshi cyane uturwa tumwe tukarengerwa ndetse n’uko imigabane y’isi iteye ubu bigahinduka.

Ikibuye Larsen C gifite ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 55 ni ukuvuga ko kirusha ubunini igihugu cy’Ububiligi hafi inshuro ebyiri.

Mu myaka 20 yashize ibindi bibuye byiswe Larsen A na B ariko bito kuri C byarayenze mu majyepfo y’Amerika.

Larsen A yayenze muri 1995 naho Larsen B iyenga muri 2002. Iyi ya nyuma yari ifite ubuso bungana n’ubwa Leta ya Rhode Island, imwe mu zigize USA.

Ibabaje kurushaho ni uko kariya gace gaherereyemo biriya bibuye by’amazi ariko ubushakashatsi bwerekana ko gashyuha ku muvuduko wo hejuru kurusha utundi.

Ubushyuhe hariya bwazamutse ku gipimo cya degree 2.5°C (4.5°F) mu myaka 50 ishize.

Raporo yatanzwe na Komite ya UN yiswe  the UN’s Intergovernmental Panel on Climate Change (IPCC) ku kibazo cy’uguhinduka kw’ikirere no gushyuha kw’Isi muri 2013 yerekanye ko guhera muri 2001 kugeza muri 2013, Larsen C yatakaje amazi angana na toni zingana na  metero cube miliyari 30 ariko ko mu myaka icumiiri imbere (guhera icyo gihe ubwo raporo yasohokaga) ngo izatakaza metero cube zingana na toni miliyari 147.

Ubushyuhe butuma iki kibuye kiyenga buhoro buhoro mazi amazi akivuyemo agatuma amazi yiyongera
Ubushyuhe butuma iki kibuye kiyenga buhoro buhoro maze amazi akivuyemo agatuma amazi yiyongera mu nyanja
Uko amazi azagenda azamuka bizatuma uturwa tumwe na tumwe turengerwa dusibangane ku Isi
Uko amazi azagenda azamuka bizatuma uturwa tumwe na tumwe turengerwa dusibangane ku Isi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Amazi ntashobora Kurenga imbibi, kuko Imana yayahaye aho atazarenga. Soma Job.

Comments are closed.

en_USEnglish