Umukinnyi wo mu kiciro cya kabiri yahamagawe mu Amavubi
Ntibisanzwe mu Rwanda ko umukinnyi wo mu kiciro cya kabiri ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, ikipe yatangajwe n’umutoza Eric Nshimiyimana kuri uyu wa 23 Gicurasi irimo umukinnyi umwe w’Ikipe ya Bugesera FC. Iyi kipe ikaba yahamagawe ngo yitegure imikino mpuzamahanga izaba muri Kamena kuwa 6 Kamena na Mali i Bamako no kuwa 16 Kamena na Algeria i Kigali.
Uyu mukinnyi wahamagawe avuye mu kiciro cya kabiri yitwa Michel Ndahinduka bakunze kwitwa Fils, ni rutahizamu mu ikipe ya Bugesera umaze gutsinda ibitego 21 mu mikino Bugesera FC yakinnye mu mwaka w’umupira ushize.
Ndahinduka ni umusore wibera i Nyamata aho akora mu ishuri rya ETO Nyamata nka ‘Animateur’ akanakina mu ikipe ya Bugesera FC. Ubuhanga bwe bwatumye amakipe ubu amwe yaratangiye kumushakisha ngo azamukinishe muri ‘Saison’ itaha. Ari kumushaka havugwamo Mukura VS na AS Kigali.
Uyu mukinnyi nubwo ikipe ye itabonye ticket yo kujya mu kiciro cya mbere kuko yaviriyemo muri 1/2, ari mu bakinnyi beza umutoza Eric Nshimiyimana yabonye ko bahagaze neza mu Rwanda bityo ntiyamurengeje ingohe mubo yahamagaye mu ikipe ya mbere mu gihugu.
Mukiganiro n’abanyamakuru Eric Nshimiyimana agize ati:” Amavubi azatangira Local ku itariki 26.05.2013 i Gisenyi mu rwego rwo kwitegura imikino u Rwanda ruzahuramo na Mali na Algeria. Abakinnyi bakiri mu gikombe cy’amahoro bazaza nyuma”.
Ikipe yahamagawe:
ABAZAMU:
Ndoli (APR FC)
Bikorimana Gerald (Rayon Sport)
Ntaribi Steven (Isonga FC)
Mutuyimana Evarist (Police FC)
Myugariro:
Nirisalike Salomon (Isonga FC)
Mbuyu Twite (Yanga Africans)
Bayisenge Emery (APR FC)
Ngaboyisibo Jean Bosco (APR FC)
Sibomana Abouba (Rayon Sport)
Usengimana Faustin (Rayon Sport)
Rusheshangonga Michel (APR FC)
Nshutiyamagara Ismail Kodo (APR FC)
Abo hagati:
Twagizimana Fabrice (Police FC)
Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Ntamuhanga Tumayine (APR FC)
Iranzi Jean Claude (APR FC)
Mushimiyimana Muhamed (AS Kigali)
Buteera Andrew (APR FC)
Niyonzima Haruna (Yanga Africans)
Sibomana Patrick (Isonga FC)
Hategekimana Aphrodis (Rayon Sport)
Ba rutahizamu:
Karekezi Olivier (CA Bizertin)
Uzamukunda Elias (AS Cannes)
Kagere Meddy (Police FC)
Kagabo Peter (Police FC)
Ndahinduka Michel (Bugesera FC)
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
uru rutonde ruracyabura mo byinshi kandi tubona bidateze gukosorwa aliko buriya umutoza afite uko abibona niyo mpamvu yagahawe aliko reka turebe niba azazana insinzi nicyo gisigaye
nta eric nta mico, bose nikimwe, amavubi azakomeza itsindwe ndabona higanjemo binezero
NARUMIWE!
Hari umukinnyi banze guhamagara mu mavubi ngo iyo ageze ku kibuga cy’indege afatwa n’amadayimoni!
Bravo kuri rutahizamu wa bugesera, nabandi barebereho.
Ariko se muba mugira ngo Abatoza bareme abakinnyi? Ubu ntimurabona ko kugeza ubu nta abakinnyi b`Abanayarwanda bashoboye dufite bo gukora Equipe Nationale? Yewe ngira ngo na Mico- nubwo nta byera ngo de- ni cyo kibazo cy`ingutu yahuye nacyo. Mureke twihangane wenda mu gihe gikwiye tuzagira abakinnyi equipe yongere ikomere. Noho kuvuga ngo yahamagaye umukinnyi wo mu kiciro cya kabiri njye ndumva nta kibazo cyane ko anakuze kuko niba ari animateur mu ishuri birumvikana ko atari hasi y`imyaka nibura 21. Ikindi kandi mwibuke teams zo mu kiciro cya mbere Bugesera yanyatuye mu minsi ishize itazibabariye! Gukina mu cyiciro cya kabiri rero ntibivuga ko umuntu adafite ubushobozi bwo gukina mu cyiciro cya mbere cg se ngo gukina mu cyiciro cya mbere bivuge ko ugikinamo adashobora kwisanga yagiye mu cyiciro cya kabiri! Ni opportunity iba itaraboneka.
yewe ndabona nta gishya ko mbona se ari za binezero bagaruyemo gusa iyi kipe hari aho izagera cyangwa ni cya kimenyane tumenyereye no kuba yarabanye nabo. aha ntibisanzwe kubona ikipe y’igihugu igirwa n’abakinnyi 9 bose b’ikipe imwe. c’est dommage.
Kora iyawe nawe uyidutangarize turebe ko ufite ukuli.
ndagirango nunge mu rya Mugabo ubundi biratangaje ko bafata abakinnyi 9 bo mw’ikipe imwe hanyuma federation nayo ikabishyigikira nge mbona nta mutoza ushobora no kuzageza aha mico uretse ko tunagereranya ibitagereranywa ni gute umuntu yananirw gutoza club hanyuma agahabwa gutoza ikipe y’igihugu. ubushobozi yaburiye muri club aba azabubona muri equipe national. nge ndabona ntaho Eric azayigeza reka turindire kuko ndabona n’ubundi ari equipe yatozaga yateruye uretse uwamusimbuye ku butoza. icyo mbona ni uko n’andi ma equipe afite abakinnyi kandi bashoboye kuruta iyo Equipe yateruye. turindire turebe.
ariko konumva wateje akavuyo ngo abakinyi bavuye mwikipe imwe wowe kuki batakugize umutoza?wasanga utazi nuko umupira bawutera kuvuga gusa.mwaretse uwahawe akazi akagakora nikamunanira bazazana undi cg nibabona ufite ubushobozi bagushyireho.
Nyabuneka muzatubarize impamvu Rayon Sport yatwaye igikombe ihamagarwamo abakinnyi bane mu gihe APR itarabaye n’iya kabiri hahamagarwamo 9! Ibi nk’umuntu w’umusaza ndabigaye mba ndoga umwami! Abo 9 iyo baba bashoboye Bari kuyigesha igikombe!
Abenshi mu bakinnyi b’abahanga RAYON SPORT ifite ni Abanyamahanga ubwo urabyumva ko batahamagarwa mu mavubi.
uzabimenya umunsi wamenye ko abakinyi ba amavubi na abanyamahanga batandukanye.
lisaliki suwisonga;nta bitwa abqadefenders gusa nta libi nibita kugihugu wenda tuzatsinda
Jye ndibaza niba nta mukinnyi n’umwe ushobora kuva muri kiyovu, Mukura, As kigali, n’ahandi… bose ni abaswa koko? mw’isonga hakava 3 ikipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri? amarangamutima gusa… nta mico nta eric..uretse ko nubundi bazatsindwa.
gusa elic wagirango si iji ko mwibaze kiyovu mukuru yawe yagakoranye na batisita bose bahuye ari ijiji
umukinnyi wa as muhanga yasimbuye rushisha ngoga yitwa hassani
Niba mushaka gukinisha abanyarwanda na za buraya barahari benshi kdi bashoboye sinzi ikibura ngo bahamagarwe nigute la majorite y’ikipe ubasanga muri equipe itari champion, iyo equipe ntiyahangana na mali mba mbaroga.
Umutoza Eric yakoze igikorwa cyiza cyane kuba nawe yarabonye ko umukinnyi NDAHINDUKA Michel ashobora gukinira igihugu !!Jye navuga ko ari umwana yakuriye mu kibuga ,ibya ruhago arabimenyereye kandi ntashakisha,kandi afite na discipline.Iyi kipe ndabona nayipanga neza akabaha na moral bazagera Brésir !!
kuki ntawibaza impamvu Polisi ariyo kipe yatsinzwe ibitego bike cyane muri championa ngo harebwe defence yayo ko itoroshye nagato ? aho kugwiza aba APR batari mu bihe byiza.
Nyamara na Mukura ifite ntiyabura abakinnyi beza nka2 mu ikipe y’igihugu.Ubundi nihatangire hakorwe igeragezwa iyo kipe ihure na Rayon Sport turebe uko yakwitwara mu bihe bikomeye,niba hari naho yagira utubazo dukosorwe hakiri kare.
ndabona eric yarakoze ikintu kidasanzwe cyo guhamagara NDAHIDUKA Michel uwomwana ntashakisha ahubwo mumwitege murebe ibyazako numukunnyi navugako urwanda rubonye ukomeye nakabuza azageza urwanda kure gusa mumuhe icyizere murakoze
ndagirango nunge mu rya Mugabo KANDI nsubize na karisa ubundi biratangaje ko bafata abakinnyi 9 bo mw’ikipe imwe hanyuma federation nayo ikabishyigikira nge mbona nta mutoza ushobora no kuzageza aha mico uretse ko tunagereranya ibitagereranywa ni gute umuntu yananirw gutoza club hanyuma agahabwa gutoza ikipe y’igihugu. ubushobozi yaburiye muri club aba azabubona muri equipe national. nge ndabona ntaho Eric azayigeza reka turindire kuko ndabona n’ubundi ari equipe yatozaga yateruye uretse uwamusimbuye ku butoza. icyo mbona ni uko n’andi ma equipe afite abakinnyi kandi bashoboye kuruta iyo Equipe yateruye. turindire turebe.
I not coment:tuzavuza impundu dutabarutse namwemuzi ibyumupira koko (uridunda)mureke zabifushaaaaaaaaaa
Comments are closed.