Digiqole ad

Amavubi ya kera ntiyitabwaho – Caniziyo wakinnye CAN 2014

Abakinnyi bakiniye amakipe y’ibihugu cyangwa bakanyujijeho mu mupira, mu bihugu bitandukanye usanga ari abatoza, ari aba ‘analyst’ b’umupira cyangwa bafite ikindi bakora kibahesha amaronko gishingiye ku mateka yabo. Mu Rawanda kimwe n’ahandi henshi mu karere siko bimeze nk’uko bitangazwa na Nshimiyimana Canisius wakiniye u Rwanda muri CAN ya 2004 muri Tunisia.

Caniziyo wakiniraga Amavubi mu 2004
Caniziyo wakiniraga Amavubi mu 2004

Nshimiyimana Caniziyo uvuka mu karere ka Huye, yahoze ari myugariro mu ikipe y’igihugu icyo gihe, yemeza ko abona abakinnyi bakiniye igihugu hambere badafashwa gutera imbere.

Nshimiyimana ati “Biterwa n’uko akenshi nta bufasha babona ngo bagire ikindi bakora gishingiye ku mupira, kereka iyo ufite ababigufashamo.”

Uyu mugabo ubu ni umutoza wungirije w’ikipe ya Mukura VS, yanakiniye igihe kinini cyane, nubwo ativugira cyane ku giti cye, ariko avuga ko muri rusange ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ndetse na Ministeri ibishinzwe bajya bareba uko bene aba bakanyujijeho bagenerwa amahugurwa yo gutoza cyangwa se gutoza abana.

Caniziyo avuga ko bamwe mu bakanyujijeho mu Amavubi ubu ntako bameze kuko batafashijwe kugira icyo bimarira ngo bahabwe ubumenyi bwabafasha kwibeshaho bashingiye ku mateka yabo mu mipira, cyane cyane gutoza.

Canisius bakunda kwita Caniziyo ati “ Twe biratubabaza kuko nk’ubu bamwe turi n’abatoza ariko nta mahugurwa baduha ngo dutere imbere dutange umusanzu mu iterambere ry’umupira.”

Uyu mugabo avuga ko akunze kuganira na bamwe mubo bahoze bakinana mu Amavubi yak era, bamubwira ko nabo badashimishwa no kuba ntacyo ubu bafite cyo gukora cyerekeranye n’umwuga bahoze bakora. Impamvu ngo nta yindi ni uko nta wubitaho.

Bamwe mu bakinnyi bakinnye CAN ya 2004 bagiye hanze aho bashaka amaramuko mu bindi, abandi ni abatoza nka Eric Nshimiyimana utoza ubu Amavubi, abandi bakiri mu Rwanda abenshi nta kigaragara bakora cyerekeranye n’ayo mateka yabo.

Usibye aba ariko hari n’abandi bahoze bakinira Amavubi ya kera nka Bisangwa Celestin bitaga Tigana, Runuya n’abandi bakiriho batabonye amahirwe yo kugira ikintu gifatika bigezaho n’ubwo bo hari igikomeye bahaye umupira w’u Rwanda hambere aho.

Ministre w’imikino Protais Mitali akaba aherutse gutanga, nyuma y’isezera mu mupira rya Karekezi Olivier, ko uyu mugabo akwiye guhabwa akazi kubera imbaraga yahaye Amabubi. Uko bigaragara ariko siwe wenyine ukeneye gushumbushwa.

Nshimiyimana Caniziyo
Nshimiyimana Caniziyo ubu ni umutoza wungirije muri Mukura VS

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ahazaza h`umukozi niwe ubasha kuhategura si ngombwa ko byose umuntu abyitega kuri ministere. None se ababakinnyi ntibakina bahembwa? Kuki se batiteganyiriza cg ngo mu yo bahembwa uwumva afite inyota yo kuzarangiza gukina atoza akajya abyitegura atarasaza? Icyakora kuvuga ngo Karekezi akwiye kugenerwa akazi bitewe n`aho yagejeje umupira mu Rwanda nanjye sinemeranywa na ministre wabivuze kuko Karekezi ntiyakinnye wenyine. Ahubwo akazi nikaboneka babona ko gakwiye abaconze ruhago banyuze mu ikipe y`igihugu cg n`abatayinyuzemo ariko ubu babihagaritse kazashyirwe ku isoko bahamagare abo bose babishoboye bawuconze baze bahatanire uwo mwanya uwutsindira abe ariwe uhabwa ako kazi. Naho ubundi byaba ari ugutoranya ku butoni ufashe mu bakiniye ikipe y`igihugu kuko nkeka ko hari n`abashoje bakuze kuruta Karekezi kandi nabo bitanze batagenewe uwo mwanya gutyo gusa!

  • bibere isomo nabandi bakinnyi barimo gukora ako akazi muri iyi minsi barahembwa ntawe ukinira ubusa, bakgombye rero kumenya kwiteganyiriza no kubyaza umusaruro make babona, nubwo tuziko atari make nkay’umukozi usanzwe ntimukarye nabi nimushirirwa ngo Leta ntibitaho oya
    ibyo sibyo

Comments are closed.

en_USEnglish