Digiqole ad

AMAVUBI U23 i “WEMBLEY Stadium”

”Gahunda yacu ni ukotsa igitutu; n’ikizamini kitatworoheye ariko tugomba guhangara.”Tetteh.

Amahirwe yo gukinira imbere y’abafana 90 000 muri stade y’icyamamare WEMBLEY Stadium iri mu mujyi wa LONDON, ku mukino wa nyuma w’imikino olempiki umwaka utaha, arabarirwa mu minota 90 gusa. Nta kundi guhitamo umutoza Sillas Tetteh afite uretse ugutsinda ikinyuranyo cy’ibitgo 3 mu mukino ugiye ku muhuza n’ingimbi za Chipolopolo Boys. Umukino ubanza AMAVUBI yakubitiwe ahareba inzega, i Lusaka (Zambia), bayapfunyikira impamba y’ibitego 2-0.

Photo: Umutoza Silas-TETTEH

“Icyizere cyirahari! Dufite iminota 90 isigaye; tuzakina ku buryo bushoboka bwose bwatuma tubona itike, [ariko] tubanje gutsinda ibitego 2 ku busa twatsinzwe muri Zambia” NSHIMIYIMANA Eric u mutoza wanatoranijwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gutoza aba basore, akaba ari nawe wari wayoboye iyi kipe muri ZAMBIA.

Icyemezo kitaraye kabiri kuko mu mukino wo kwishyura araza kuba yicaye mu bitugu bya Sillas Tetteh (umutoza w’ikipe nkuru ndetse n’abatarengeje imyaka 20), wahamagawe igitaraganya ngo aze gushyiraho ake mu gusubiza ihurizo ritoroshye ribangamiye inzira igana mu bwongereza.

Cyakora Tetteh aragaragaza ko yatekereje ku cyo gukora: “gahunda yacu ni ukotsa igitutu; n’ikizamini kitatworoheye ariko tugomba guhangara. Abakinnyi bose bameze neza kandi bafite akanyamuneza, mu gihe buri wese yiteguye guhatanira itsinzi ikenewe”.

Si umutoza gusa witabajwe! Abakinnyi bagera kuri 5 nabo biyongereye kubari berekeje I LUSAKA : Ndayishimiye Jean Luc usanzwe mu izamu ry’ikipe nkuru ndetse n’abagenzi be bakina hagati nka Mugiraneza Jean Batiste Migui, Iranzi Jean Claude, Adolphe Hakundukize na Jacques Tuyisenge bose bakaba bakubutse ku rugamba n’INTAMBA MU RUGAMBA; umukino Amavubi yatsinzemo ibitego 3-1.

Aba bakinnyi bakaba mu mikinire yabo ari intwaro za kirimbuzi uyu mutoza ufite amamuko muri GHANA yitwaza aho rwakomeye! Ntakabuza rero ikipe yahagaritswe ku birindiro bitajegajega hagamijwe kutajenjekera inzira iyo ariyo yose yatuma u Rwanda rukomeza mu kiciro cya nyuma cy’amajonjora.

Biteganyijwe ko amakipe 16 azarokoka uru rwego, azagabanywa mu matsinda 4. Buri tsinda rikazavamo ikipe imwe, bityo atatu ya mbere agahita yerekeza i LONDON mu mikino ya Olempiki, mu gihe indi imwe ( igaragara nk’iya nyuma muri ayo 4), izabanza gukina umukino wo kwisobanura n’ikipe izaba yaturutse mu karere ka ASIA, hagatambuka itsinze.

MBABANE Thierry Francis
Umuseke.com

en_USEnglish