Digiqole ad

Amavubi U20: Savio ayoboye 26 bitegura kujya muri Maroc, na COSAFA

 Amavubi U20: Savio ayoboye 26 bitegura kujya muri Maroc, na COSAFA

Amavubi U20 azafata indege kuwa mbere ajya muri Maroc.

Ikipe y’igihugu Amavubi yatumiwe mu marushanwa abiri y’abatarengeje imyaka 20 muri Maroc n’irya ‘COSAFA’ rizabera muri Afurika y’Epfo, Umutoza wayo Jimmy Mulisa yatangaje abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero, bayobowe na Kapiteni Savio Nshuti Dominique.

Amavubi U20 azafata indege kuwa mbere ajya muri Maroc.
Amavubi U20 azafata indege kuwa mbere ajya muri Maroc.

Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, ikipe y’igihugu Amavubi y’abateregeje imyaka 20 iratangira imyitozo, yitegura amarushanwa yatumiwemo, ariyo ‘The 1st Partners U20 tournament’ ryo muri Maroc, na COSAFA ihuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

‘The 1st Partners U20 tournament’ yo muri Maroc izaba hagati ya tariki 9 na 13 Ugushyingo 2016. U Rwanda ruzitabira mu rwego rwo kunoza umubano uri hagati y’u Rwanda na Maroc, cyane ko iki gihugu nacyo cyitabiriye amarushanwa yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aya mavubi kandi azanitabira irushanwa rya ‘COSAFA’ ry’abatarengeje imyaka 20 rizabera kuri ‘Moruleng Stadium’ yo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo, ryo rizaba hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016. Iri rushanwa ryo u Rwanda rwaritumiwemo ngo rusimbure Madagascar itazitabira kubera ko itaryiteguye neza.

Umutoza w’amakipe y’ibihugu kugeza ubu, Jimmy Mulisa akaba yamaze gutangaza abakinnyi 26 bagomba gutangira imyitozo, bitegura iyi mikino.

Amakipe zatanze abakinnyi muri iyi kipe ni 11, zirimo ebyiri gusa zo mu kiciro cya kabiri. APR FC n’ishuri ry’umupira ryayo zifitemo abakinnyi 7, Rayon Sports ifitemo 4, Bugesera na Kiyovu buri imwe ifitemo 3, Isonga na Mukura buri imwe ifitemo 2; Naho Amagaju, Marines, Scandinavia (ikipe nshya mu kiciro cya kabiri y’i Gisenyi), Sunrise na Police buri imwe ifitemo umukinnyi umwe.

Savio Nshuti Dominique usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi U20 ari mubahamagawe.
Savio Nshuti Dominique usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi U20 ari mubahamagawe.

Aba bakinnyi bahamagawe baratangira imyitozo kuri uyu wa kabiri, ku kibuga cy’i Shyorongi. Gusa, kuwa kane bazasubira mu makipe yabo bitegura imikino ya Shampiyona izaba mu mpera z’iki cyumweru. Nyuma yayo bakomeze imyitozo y’Amavubi U20.

Abakinnyi bazatoranywa muri 26 bahamagawe bazafata indege berekeza muri Maroc kuwa mbere, tariki 07 Ugushyingo 2016.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 26 bahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nsanzurwanda Jimmy Djihad (Isonga FC), Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sports) na Kwizera Janvier (Bugesera).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera FC), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (Kiyovu Sports), Mugisha Francois (Rayon Sports FC), Nshimiyimana Marc (APR Academy), Ntwari Jacques (Bugesera FC).

Abo hagati: Nkinzingabo Fiston (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabonziza Narcisse (Kiyovu Sports), Ishimwe Claude (Isonga FC), Usabimana Olivier (Marines FC), Bakundukize Innocent (APR Academy), Ahishakiye Nabir (Scandinavia), Itangishaka Blaise (APR), Niyibizi Vedaste (Sunrise), Manishimwe Djabel (Rayon Sports).

Ba rutahuzamu: Nshuti Innocent (APR FC), Biramahire Abeddy (Police FC), Kwizera Tresor (Mukura VS), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports).

Maroc U20 iherutse mu Rwanda mu mukino wo Kwibuka wanakinwe n'abana ba Perezida Kagame.
Maroc U20 iherutse mu Rwanda mu mukino wo Kwibuka wanakinwe n’abana ba Perezida Kagame.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbega ikimenyane ntago kizashora mubantuvpe!!!ndumiwe….nziko umwana ukina muti Rayon S mwanze guhamagara kandi nziko azi icyo gukora tuuu….!!!kugabanya imyaka ndabona byo bitazashira mu birabura rwose hahah….nabatoza barabizi ko abakinnyi babo bagabanya imyaka bagatwara place zabana babikwiye pe!!!reka ndekere…….

Comments are closed.

en_USEnglish