Digiqole ad

Amavubi U20 arerekeza muri Maroc kuri iki cyumweru

 Amavubi U20 arerekeza muri Maroc kuri iki cyumweru

Amavubi U20 arafata indege muri iri joro yerekeza muri Maroc.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 irerekeza muri Maroc mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kwitabira irushanwa rizatangira kuwa kabiri tariki 08 Ugushyingo.

Amavubi U20 arafata indege muri iri joro yerekeza muri Maroc.
Amavubi U20 arafata indege muri iri joro yerekeza muri Maroc.

Abakinnyi 20, umutoza Vincent Mashami n’ababahereke batanu (5) barabanza kunyura Dubai, babone kwerekeza i Casablanca muri Maroc biteganyijwe ko bazagera kuwa mbere mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru “FERWAFA”, Umutoza Vincent Mashami ngo agiye muri iri rushanwa ryitwa ‘Morocco U20 Partners Tournament’ ashaka kwitwara neza.

Ikipe yajyanye abakinnyi bamaze kubaka izina muri Shampiyona y’u Rwanda nka Kapiteni wayo Nshuti Savio Dominique, Manishimwe Djabel, na Muhire Kevin ba Rayon Sports); Nkinzingabo Fiston na, Itangishaka Blaise ba APR FC, n’abandi.

Ku rundi ruhande, Nzeyurwanda Jimmy Djihad (Isonga FC), Kwizera Janvier (Bugesera FC), Nshimiyimana Marc (APR FC Academy), Ngabonziza Narcisse (SC Kiyovu), Bakundukize Innocent (APR Fc Academy) na Ahishakiye Nabil (FC Scandavia) ntibabashije kujya ku rutonde rwerekeza Maroc.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 26 bahamagawe

Abanyezamu: Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu), Kimenyi Yves (APR FC).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera Fc), Sibomana Arafati (Amagaju Fc), Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu), Mugisha Francois (Rayon Sports).

Abo hagati: Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sport), Nkinzingabo Fiston (APR Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu).

Ba rutahuzamu: Itangishaka Blaise (APR Fc), Niyibizi Vedaste (Sunrise Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police FC), Kwizera Tresor (Mukura VS) and Usabimana Olivier (Marines FC).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish