Amavubi U20 yatsinze Police FC 3 – 0
Ikipe y’Amavubi yabatarengeje imyaka 20 yihereranye ikipe ya Police FC mu mukino wa gicuti waberaga ku kibuga cya FERWAFA maze iyitsinda ibitego 2 kubusa.
Umukino watangiye amakipe yombi ubona asatira amazamu, ku ruhande rwa Police FC wabonaga rutahizamu Sebanani Emmanuel Crespo afite ishyaka ryinshi ryo kwereka umutoza Sam Ssimbwa ko ashoboye gusa ba myugariro nka Emery Bayisenge na Faustin Usengimana bamubera ibamba.
Nyuma yo guca muri ba myugariro ba Police FC , Sekamana Maxime yarobye umunyezamu wa Police FC inshundura ziranyeganyega. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe kubusa bwa Police FC
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ku mupira mwiza wari uzamuwe na Maxime Sekamana na nyuma yo kutumvikana hagati ya Imran Nshmiyimana n’umunyezamu we, Imran yahise yitsinda igitego biba bibiri by’Amavubi.
Abasore b’umutoza Richard Tardy bakomeje gukinisha ingufu hagati, Ndatimana Robert, Mico Justin, Umwungeri Patrick wabonaga ko bahinduye ibintu mu gice cya Kabiri.
Sam Ssimbwa yakoza gusimbuza cyane muri ba Rutahizamu nka Peter Kagabo Kipson Atuheire ariko nta numwe wabashije kureba mw’izamu rya Steven Ntaribi wari wasimbuye Marcel Nzarora.
Umupira waje kurangira ikipe ya Police FC itahanye impamba y’ibitego bitatu kubusa nyuma yaho rutahizamu Mico Justin atsinze igitego cy’agashinguracumu nyuma yo kwinjiramo asimbuye rutahizamu Mubumbyi Barnabeu.
Amavubi U20 ari kwitegura imikino y’ibihugu bivuga igifaransa. Iyi kipe izajya mu u Bufaransa tariki 20 z’uku kwezi, mbere gati uzaba yakinnye undi mukino wo kwimeneyereza na Kiyovu tariki 19 Kanama.
Richard Tardy yavuze ko ikipe y’igihugu mu mikino ya Francophonie izatangira ikina na Congo Brazzaville tariki ya 6 Nzeri 2013, umukino wa kabiri izawukina na Canada tariki ya 8 Nzeri 2013 naho umukino wa gatatu iwukine na France tariki ya 10 Nzeri 2013.
Abakinnyi b’Amavubi bazakina jeux de la Francophonie :
1 Kwizera Olivier ( APR )
2 Ntaribi Steven ( Nta kipe afite )
3 Rusheshangoga Michel ( APR )
4 Umwungeri Patrick ( AS Kgl )
5 Turatsinze Heritier ( APR )
6 Bayisenge Emery ( APR )
7 Rwatubyaye Abdul ( APR )
8 Ndayishimiye Celestin ( Isonga )
9 Nsabimana Eric ( APR )
10 Ndatimana Robert ( Rayon Sport )
11 Buteera Andrew ( APR )
12 Ndayisaba Hamid ( AS Kgl )
13 Mukunzi Yannick ( APR )
14 Benedata Janvier ( Isonga )
15 Sekamana Maxime ( APR )
16 Mubumbyi Bernabe ( APR )
17 Sibomana Patrick ( APR )
18 Mico Justin ( AS Kgl )
19 Kabanda Bonfils ( Sedan France )
20 Rusingizandekwe Jean Marie ( Charle loi )
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Amavubi mato nakomereze aho
Bana b’u rwanda nimuhagurukane isheja mzee yaduharuriye umuhanda(yatwigishije kwigira)!
Mu byukuri ikipe y’igihugu ntitegurwa uko byakagombye kandi bizwi ko ifite imbaraga nke.nonese ikipe y’igihugu yakwitoreza kuri Police,AS kigali.Kiyovu.amakipe atanazwi mu karere maze ukambwira ngo iyon kipe izahangana n’ufufaransa? maze barangiza ngo twizeye ko tuzitwara neza? oya hahindurwe uburyo bwo gutegura ikipe
nkiyoigiye mumarushanwa mpuzamahanga ikine n’amakipe y’ibihugu bikomeye maze yipime nazo irebe uko ihagaze.
Comments are closed.