Digiqole ad

Amavubi U17 yanganyije na Panama U17 igitego 1-1

Nkuko byari biteganijwe kuri uyu wa mbere ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye n’iya Panama nayo y’abatarengeje imyaka 17 ku mukino kwitegura ndetse no kwimenyereza amarushanwa dore ko igikombe cy’isi cyegereje.

Amavubu U17
Amavubu U17

Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabashije kwitara neza aho yatsinze igitego cya mbere k’umunota wa wa 20 w’umukino nyuma y’uko umusore Mugabo Alfred akase pass y’umutwe myugariro wa Pamana mu gihe agiye gukuramo umupira n’umutwe ahita awuboneza mu izamu rye.

Panama nayo yaje kwishyura ku munota wa 70 w’umukino yaje kubona igitego cyayo kuri Penalty nyuma yuko Michelle Rusheshangoga ateze rutahizamu wa Panamu muri rubuga rw’umunyezamu.

Muri rusange Amavubi U17 ntago yakinywe neza nk’ibisanzwe nyuma y’iminota 20, abasore bajyaga gucakirana n’abasore ba Panama ugasanga havuyemo ikarita. Panama yakinaga ukuntu kudasanzwe uko bacakiranaga n’abasore b’Amavubi havagamo free kick ariko nyuma ingaruka ntiyabaye nziza kuko k’umunota wa 60 u Rwanda rwasigaye rufite abakinnyi 10 mu kibuga gusa, nyuma y’aho Butera Andrew bamuhaye ikarita itukura n’umusifuzi Jorges Gasso .

U Rwanda rwaje kurangiza rufite amakarita y’umuhondo 8 n’itukura imwe. Uyu musifuzi nawe uburyo yasifuraga bitandukanye nk’ibyo abandi banyamwuga babikora ariko ryari isomo ryiza kuko ntiwamenya ibyabaye kuri uyu mukino na Panama hari n’igihe byaba mu yindi mu gikombe cy’isi.

Panama nayo ikomeje gukina umukino wo kwiriza mugihe habaye contact, umuntu niyavuga ko bazivana imbere ya Burkina Faso, Germany na Ecuador mu itsinda E.

Nyuma y’umukino umutoza Richard Tardy yaganiriye n’abasore be abashima uburyo bitwaye muri uyu mu kino ariko abenega amakosa bakoze ababwira n’uburyo bwo kuyakosora. Uyu mukino warukenewe kuko urebye Panama ikina umupira umwe na Canada dore ko amakipe yose yahuye muri kimwe cya kabiri cy’irangiza ya Central America qualification, Canada iza kuba tsinda 1-0.

Tardy yigishije abasore b’Amavubi ko batagomba kugira ubwoba n’igihunga (panic), bakagaruraicyizere, bagategura mu mitwe yabo dore ko aribyo bikenewe kugirango batsindw England icyi cyumweru, Uruguay na Canada.

Abakinnyi nka Mico Justin, Faustin Usengimana bagize imvune zidakabije ariko abaganga nibamara kubavura nibwo hazamenyekana uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umuseke.com

 

10 Comments

  • keep on hiting amavubi, u’re making the mystries.

  • amavubi U-17 OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • amavubi mato tuyitege,azakora amateka tutigeze tugira,kuko nibava no muri mexico,bazaba aribo batahiwe kujya mu mavubi makuru ubundi ducelebre kahave.

  • quand meme ,ababana baragerageza, hari igihe bazaduhoza amarira twatewe na bakuru babo. courage basore!

  • yewe gutsinda aba latino igitego ko birenze !ntako mutagize mwa mavubi mwe nimukomereze aho.

  • bakomereze aho turabashhigikiye2.
    turifuza igikopo

  • Amavubi yakwicapeeeeeeeee

    BAYITEGE

  • wababonye se

  • Iyi result iratanga icyizere cyane ko numusifuzi bivugwa ko atabyitwayemo neza ; ntacyo sha abongereza batwitege tuzabonana tu!

  • keep it up guys

Comments are closed.

en_USEnglish