Amavubi U17 akomeje kwihagararaho
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu abana b’u Rwanda, Amavubi yabatarengeje imyaka 17 yongeye kwihererana Creteil yo mu gihugu cy’ ubufaransa iyitsinda ibitego 2 ku busa (2-0)
Ni mu mukino wahuje Amavubi y’abatarengeje 17 n’ikipe ya Creteil aho abasore b’abanyarwanda bibasiye iyi kipe ya Creteil bakayitsinda ibitego 2 ku busa, akaba rero ari umukino wa kane aba basore ntawe ubatsinda; uretse rero no kuba baratsinze ino kipe, amakuru aturuka mu bufaransa aho umukino wabereye aremeza ko aba basore b’u Rwanda ruhago bayiconze kakahava, bakaba barakinnye umupira usobanutse abaraho barishima. Kandi ubwo ngo umutoza yari yaruhuye ikipe isanzwe ibanzamo kubera umukino ari kwitegura n’ubufaransa.
Photo: Ba Captains bombi bahana ibiranga amakipe
Muri uyu mukino na Creteil hagaragayemo abakinnyi bashya nka Victor na Jean Marie, bakaba barakinnye neza, hakaba kandi harabonetsemo undi musore mushya witwa Shema Pacifique (Defenseur central) wakinnye match yose akaza kwigaragaza cyane dore ko yakinnye neza cyane; uyu musore akaba asanzwe akinira ikipe ya Moux ibarizwa mu gihugu cy’u bufaransa I Paris, akaba akinira ikipe yayo y’abatarengeje imyaka 16, iyi kipe niyo muri national cyangwa se icyiciro cya 3.
Kumva ikiganiro Pacifique yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Kanda hano
Tubibutse ko umukino aba basore birimo kwitegura umukino n’ikipe y’ubufaransa y’abatarengeje imyaka 17, ukuba uri butange igipimo cyaho ikipe y’Amavubi U17 ihagaze.
Umuseke.com
7 Comments
Keep it up guys, u’ll never walk alone.
Nuko nuko basore wenda mwaduhoza amarira ya ba bakambwe
guys!nukuri ibirimo kubabaho gewe birimo kuntungura kuko ndabona nimukomeza gukora nkuko murimo gukora aho muri france muzagera kure muri coupe du monde.icyo nabisabira gusa nimugera murwanda mugarutse abacheur banyu muzabe mubaretse mureke nagatama kubakanywa ubundi mwihate icyo kurya cyubakitse ubundi muzirebere!
ERega kumugabane wiburayi hari abanyarwanda benshi nuko tutaritwigeze tubitahooo,, iyikipe izakomera abantu bibaze impamvu bitakozwe kare….Nge ikifuzo cyange nuko Ikipe nkuru bakuramo abakiri bato barimo bakabavanga naba bana Maze akaba aribo bajya bitabazwa mumarushanwa niyo batangira batsindwa icumi yeee
courage nimukomereze aho mwerekane ko naho habaye intmbara mushoboye kurusha amakipe menshi yo muri afrika gukina neza
murashimishije tubarinyuma yendamwtwibutsa bakurubanyu babibirikane
ariko rero sha uru ni urubuga ndakurahiye va kuri ba baswa ngo ni ibihe.com
Comments are closed.