Digiqole ad

Amavubi U 23 azakina na Uganda adafite Olivier Kwizera

 Amavubi U 23 azakina na Uganda adafite Olivier Kwizera

Umuzamu Kwizera Olivier ntazajyana na bagenzi be Uganda

28 Gicurasi 2015- Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane, yerekeza i Kampala igiye gukina umukino wo kwishyura ariko mu bakinnyi 18 bagenda ntiharimo umunyezamu usanzwe ari nimero ya mbere Olivier Kwizera.

Umuzamu Kwizera Olivier ntazajyana na  bagenzi be Uganda
Umuzamu Kwizera Olivier ntazajyana na bagenzi be Uganda

Ku rutonde rw’abakinnyi 18 bari bujyane n’Amavubi ntihagaragaramo abakinnyi bagaragaye mu mukino ubanza, nk’umunyezamu Olivier Kwizera usanzwe ubanza mwizamu ry’iyi kipe ufite igisebe ku kuguru, Muvandimwe Jean Marie wa Gicumbi FC wavunikiye mu mukino ubanza, na Bertrand Iradukunda wa APR FC.

Gusa hiyongereyemo Kabanda Bonfils ukina muri Sangiovenneze mu kiciro cya kane mu Butaliyani utari wagaragaye mu mukino ubanza ndetse na Antoine Ndayishimiye wa Gicumbi FC.

Muri iki gihe iyi kipe iratozwa na Mashami Vincent usanzwe uzatoza iyi kipe nk’umutoza wungirije akazafatanya n’umutoza wa Gicumbi FC Emmanuel Ruremesha waje kuziba icyuho cya Johnny McKinstry wagiye kwiga gutoza I Burayi.

Ikipe y’u Rwanda yatsindiwe i Kigali ibitego 2-1 bivuze ko isabwa ibitego 2-0 kugira ngo yizere gukomeza.

Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 30 Gicurasi 2015 kuri Nakivubu Stadium muri Kampala.
Abakinnyi 18 berekeza i Kampala none ni aba bakurikira:

Abazamu:

1. Marcel Nzarora (Police FC)
2. Gahungu Habarurema (Marines FC)

Abakina inyuma:

3. Rusheshangoga Michel (APR FC)
4. Ombalenga Fitina (Kiyovu Sports)
5. Bayisenge Emery (APR FC)
6. Rwatubyaye Abdoul (APR FC)
7. Faustin Usengimana (Rayon Sports)
8. Celestin Ndayishimye (Mukura VS)

Abakina hagati:

9. Djihad Bizimana (Rayon Sports)
10. Yannick Mukunzi (APR FC)
11. Robert Ndatimana (Rayon Sports)
12. Kevin Muhire (Isonga)
13. Xavio Nshuti (Isonga)
14. Bonfils Kabanda (ASD Sangiovannese)
15. Andrew Buteera (APR FC)
Abataha izamu:

16. Isaie Songa (AS Kigali)
17. Bienvenue Mugenzi (Marines FC)
18. Antoine Ndayishimiye (Gicumbi FC)

NKURUNZIZA Jean Paul

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Harya uyu Mashami siwe FERWFA iherutse guhagarika kubera ya mahane yagaragaye i Rusizi ? None se ni gute umutoza ahagarikwa muri Club, ariko nyuma agahabwa gutoza Equipe national? Ubu ubuswa bw’abayoboye Ferwafa ntibugaragaye? Guha akazi Umutoza bazi neza ko atujuje ibyangombwa byose kugira ngo akore akazi ke? None batangiye kwitabaza abo bajugunye; reka rero Mashami aze abe nka rya buye ryajugunywe n’abubats…………

    • Uhm, ko udakurikira mwa!! ibihano yarabirangije, yari imikino 4, yahuye na championat

  • Ivyonivyiza bituma umukinyi (umusubirizi) yahora aburumwanya wogukina aronka chance, maze nawe agatera imbere.
    Ikindi nukuwomukinyi asa naba zairwa(congolese)

Comments are closed.

en_USEnglish