Digiqole ad

AMAVUBI: Rwanda vs Burundi igice cya II

Umutoza Sillas TETTEH arasabwa gushishoza agakina neza amakarita ye, uyu mukino ni ipfundo ritajegajega ry’umutego AMAVUBI agomba kwirinda.
Ni amasaha make asigaye ngo rucakirane hagati y’u RWANDA n’u BURUNDI. Ntawe uyobewe ko amavubi agomba gutsinda ngo ashimangira ikizere cyo gukomeza guhigana n’amakipe abarizwa muri iri tsinda rya H, aho biteganyijwe ko ikipe ya mbere ariyo yonyine izerekeza muri GUINEE umwaka utaha mu mikino ya nyuma y’iki gikombe.

Photo : Amavubi U23 mu myitozo kuri stage

U RWANDA ruri ku mwanya wa nyuma nta nota, ahubwo rwugarijwe n’umwenda w’ibitego 6. IVORY COST iyoboye iri tsinda igejeje ku manota 6 ikizigamira n’ibitego 4 (ni ukuvuga itandukaniro ry’amanota 6 n’ibitego10 ugereranyije n’u RWANDA). Hakaba rero hasigaje gukinirwa amanota 12 akubiye mu mikino 4 buri kipe izakina muri iri tsinda. Ese u RWANDA ruzizibukira icyo cyuho muri iyo mikino?

Umutoza TETTEH arasabwa gushishoza agakina neza amakarita ye, kuko uyu mukino ariwo pfundo ritajegajega ry’umutego AMAVUBI agomba kwirinda.

INTAMBA KU RUGAMBA zimaze iminsi zitegura umukeba; zitabiriye imikino ya CECAFA yabereye i DAR ES SALAAM mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ndetse zikaba zarakinnye imikino y’ibihugu bihurira k’uruzi rwa NIL mu gihugu cya EGYPT yabaye mu kwezi kwa mbere.

N’ikipe isanganywe abakinnyi bakiri bato babigize umwuga. Ku mugabane w’uburayi harangwayo abakinnyi 6 barimo umunyezamu Janvier NDIKUMANA ukinira ikipeya Randaberg IL yo mu kiciro cya 2 muri NORWAY, ndetse mu bubiligi tuhasanga abakinnyi Dougary NDABASHINZE (GENK), Selemani MUSABA(RFC Liège) hakaba kandi n’umukinnyi ukina muri POLAND Saido NTIBOZANKIZA.

Ku mugabane w’AFRICA tuhasanga n’abandi bakinnyi nka Valery TWITE NAHAYO (Kaizer Chiefs), umuzamu Vladimir NAHAYO (Azam FC) na WASO Ramadhan (SIMBA FC) hari n’abakina mu makipe yo mu RWANDA nka NDAYISABA Fowadi (Kiyovu Sport) ndetse na NZIGIYIMANA Karim (Rayon Sport).

TETTEH azi neza iyi kipe kuko yagiye akurikirana ibyayo! Ndetse akaba hari isomo yize nyuma ya CECAFA na CHAN ariko kandi n’imikino inyuranye yagiye yitabira mbere. Anazi kandi amateka yaranze AMAVUBI muri rusange. Nyuma rero yo kwitegura azirikana ibi byose arasabwa kurambika amakarita ye ku meza!
Amaturufu arayafite! Reka duhere ku kibuga cya STADE DE KIGALI. Benshi bazi uko ikipe ya APR yahandagarije ZAMALEK ndetse AMAVUBI akahitwarira neza imbere y’amakipe nka MAROC na ETHIOPIA byatumye gifatwa nk’igitera “amashaba”! Gusa kandi ni uwatekereza neza yasanga ibibuga bimaze ku menyererwa n’abakinnyi ari ibifite buriya bwatsi bw’ubukorano. Mu kwitoza nti byari bworohere AMAVUBI kubona i kibuga gisa nk’AMAHORO kuko buriya bwoko bw’ubwatsi ariho tubusanga gusa.

Ku rundi ruhane ni n’ikibuga cyakira abafana bake! Uwatekereza ko cyakwifahishwa muri urwo rwego ntiyaba aciye inka amabere! Birazwi ko abanyarwanda benshi bakomeje kugenda bacika intege kubera imyitwarire y’ikipe yabo, ndetse bakaba banazwiho ubunebwe mu kogeza. Kwimurira uyu mukino hariya, iyo karita ishobora kuba yarakinwe neza!

Indi karita ni ukwitabaza abakinnyi bazwiho ubushobozi kuri ubu bakinira hanze y’u RWANDA. Ibi bijyana n’ibyuho ndetse n’ibibazo ikipe ifite muri rusange. Byagaragaye ko mu kugarira ariho ikipe igifitemo ibibazo biremereye. Icy’umuzamu ntagisubizo gifite kugeza ubu. Gusa mu mutima wa ”deffense” umukinnyi MAFISANGO yaritabajwe akaba azwiho ko ashobora gukina imyanya yose yo kugarira ndetse ni yo hagati Azwiho kandi ubunararibonye akaba ashobora no kuyobora abandi mu bihe bikomeye!

Amakuru asumira umuseke.com avuga ko na KALISA Mao ari uwitabajwe, cyakora bikaba bikomeje kuba urujijo kuko atari yagera i Kigali mu gihe hasigaje amasaha gusa ngo umukino ube, gusa nyuma yo kuvunikisha umukinnyi wo k’uruhande rw’iburyo MUTUNZI Clément ihurizo riracyari ryose, akaba ari nayo mpamvu Mao yazanwa igitaraganya ngo azibe icyo cyuho. Mu busatirizi ahasanzwe ubumuga bw’igihe kirekire bwo kureba mwizamu naho hatekerejweho. Umukinnyi ROGER CHIWASI nyuma yo kutagaragara by’igihe kirekire yongeye guhamagarwa gusa n’Ugutahuka kwa UZAMUKUNDA Elias uzwiho kunyeganyeza inshundura gutegerejwe na benshi bagishidikanye ko ashobora kuba ageze ku rwego rwiza.

Nyamara kapiteni w’ikipe Haruna NIYONZIMA yatangaje ko asanga hari abandi bagahanagawe ngo btere ingabo mu mugongo iyi kipe muri bo yavuzemo umukinnyi KAREKEZI OLIVIER. Ibi bigahurirana nuko hari abemeza ko ubwo KAREKEZI Olivier yari mu biruhuko, yigaragaje ku barebaga imyitozo ya APR. Nyamara benshi batunguwe no kubona umukinnyi Saidi MAKASI ABEDI mu myitozo y’iyi kipe. Kumenya n’uwamuhamagayemo biracyari urujijo. yi karita ikaba igishidikanywaho.

Umutoza TETTEH akaba afite byinshi ateganya kuri uriya mukino, ushobora kumuhira ugahindura umurongo ikipe yagenderaho. Aramutse atabashije kuwitwaramo neza, inzozi zo kujya muri GUINEE ziraba ziyoyoka buhoro buhoro.

 

MBABANE Thierry Francis
Umuseke.com

 

1 Comment

  • Yewe babigezehoa ariko numvise ngo bibye abarundi cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish