Digiqole ad

AMAVUBI: Rwanda vs Burundi igice cya I

Amaso ahanze TETTEH witoratoranya ngo agane mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’AFRICA.

Ikipe y’u Rwanda AMAVUBI mu kwitegura umukino wo kuri uyu wa gatandatu uzayihuza n’INTAMBA K’URUGAMBA (ikipe y’igihugu cy’u BURUNDI), irasabwa gukora ibishoboka byose ikegukana amanota atatu.

Umutoza Sillas TETTEH, yatangarije abanyarwanda ko intego ye ari ugutsinda u BURUNDI; kugeza ubu yishimira ko abakinnyi be bahagaze neza kandi bafite “moral”. Yahamagaye abakinnyi batandukanye mu gutegura uyu mukino, bikaba byitezwe ko muri iyi minsi isigaye aribwo aza gukora urutonde rwa nyuma rugizwe n’abakinnyi 11 n’abasimbura babo bazaserukira u RWANDA kuri uriya mukino.

“Ni ugutsinda ntagutekereza ibindi; ikipe ifite moral, kandi buri wese afite inyota y’itsinzi” nguko uko TETTEH yabyivugiye. Abakurikiranira hafi iby’iyi kipe, bemeza ko aya magambo aremereye! Ni nyuma yo kwitwara neza n’ikipe y’igimbi za GHANA, ubwo yatsindaga igikombe cy’AFRICA cy’abaterengeje imyaka 20 i Kigali muri 2009 (ndetse akanatwara igikombe cy’isi kuri urwo rwego muri uwo mwaka), icyo hige ntiyaciye mu rihumye uwahoze ari Minisitiri w’umuco na siporo (MINISPOC) HABINEZA Joseph waje kumutereta bakagirana amasezerano yari akubiyemo ibintu bitatu by’ingenzi: Kugeza ikipe y´abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’AFRICA ndetse akazamura u RWANDA ku rutonde rwa FIFA hanyuma akageza n’AMAVUBI makuru mu mikino yanyuma y’igikombe cy’AFRICA.

Ikigaragara kuri uyu munsi ni uko uyu munyegana umuzigo wanga ukamuremerera, cyane y’uko ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yavuyemo shishi itabona ku ikubitiro inizwe n’ikipe ya CONGO – Brazavilles, ndetse ubwo uyu mutoza yambikagwa ikamba ryo gutoza AMAVUBI, u RWANDA rwari ku mwanya wa 107 k’urutonde rwa FIFA, none ubu rukaba rwaraguye nk’igitonyanga ku mwanya 133. Mu mikino yo gushakisha i tike y’igikombe cy’AFRICA 2012 kizabera muri GUINEA – Equatorial, u RWANDA ruherereye mu itsinda H aho ikipe iza ku isonga mu mikino 2 imaze gukinwa ari IVORY COST n’amanota 6, igakurikirwa na BENIN ifite amanota 4, u BURUNDI bugataho n’inota 1 mbere y’uko U RWANDA ruza ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe warubaza! gusa ariko imikino yo kuri uyu munsi wa gatatu ikaba hari byinshi yahindura kuri uru rutonde; Bityo rero ariya magambo umutoza yavuze akaba ari aha ashingira, yitera akanyabugabo nyuma yo kubona mu migambi itatu afitanye na MINISPOC , ibiri yaragiye nka Nyomberi undi usigaye wo kwerekeza mu gikombe cy’AFRICA nawo usa nk’ubarirwa ku mashyi.

Silas TETTEH umutoza wa kabiri uhembwa neza mu RWANDA (nyuma y’umufaransa Richard TARDY w’AMAVUBI U17) azi neza ko agomba gukina i karita nkuru muzo afite mu ntoki ze, mu gihe atazi icyo iza mugenzi we w’u BURUNDI zihatse! Adel Amrouche (umubiligi ufite amamuko mu gihugu cya ALGERIA) azazana ikipe INTAMBA ku RUGAMBA isanzwe ifite intego yo gukatisha itike ibageza mu mikino ya nyuma;

Ariko kandi ati: “…..Iyo ni intego y’ikipe yanjye! njye ku giti cyanjye intego ni gukora ikipe y’abasore bakiri bato, biyubakamo icyizere cyo kugira ijambo mu mupira mpuzamahanga; ibi bikaba bigaragarira mu mikinire yacu ya buri mukino.” Mugenzi we umwungirije Amarse NIYONKURU we akomeje kwemeza ko iyi kipe yubatse ku bwitanjye n’icyizere. Aganira na Radiyo CONTACT FM ku wa gatatu tariki ya 23 Werurwe yagize ati: “Gutsinda u RWANDA tubihariye Imana ariko umukino mwiza wo, mutwitege!” aya si yo magambo yari ategerejwe n’Abarundi, bazi neza ko u RWANDA ari umukeba w’igihe kirekire!

Benshi bakaba rero bakomeje kwibaza impamvu aba batoza b’u BURUNDI bicecekeye, batabyina itsinzi ya kare ku RWANDA, nyuma yo kunganya na BENIN 1-1 i COTONOU ndetse IVORY COST ikababonamo igitego yiyushye akuya, mu gihe kandi binazwi ko ibi bigugu byombi byakinnye imikino yanyuma y’iki gikombe umwaka ushize, ndetse kandi noneho bikaba byaranatsinze u RWANDA mu mikino yombi bitagoranye. Ahari wenda kuba u RWANDA ruza imbere y’u BURUNDI buri ku mwanya wa 144 ku rutonde rwa FIFA, byateye aba batoza bo hakurya y’akanyaru gukoma yombi. Byibura bituma Sillas TETTEH ahumeka!

Yahumeka rero ntibimworoheye, mu gihe mugenzi we TARDY yarangije gukandagira mu cy’isi agashimisha abanyarwanda, amaso yose kuri ubu ahanze TETTEH witoratoranya ngo agane mu cy’AFRICA. Ese ni ayahe makarita afite mu ntoki ku geza ubu.

Ese arakina ayahe?

Igisubizo kuri iki kibazo, Soma Inkuru yacu itaha
AMAVUBI IGICE CYA II: Rwanda vs Burundi

MBABANE Thierry Francis
Umuseke.com

 

en_USEnglish