Digiqole ad

Amavubi arakinira ishema gusa/CHAN

Group D: Rwanda  vs  Angola (Hilal) Tunisia   vs Senegal

Nyama yo gutsindwa imikino yombi yabanje yo mu itsinda rya D, amavubi uyu munsi i Port Soudan muri Soudan, arakina umukino wanyuma mwitsinda n’ikipe ya Angola.

Uyu mukino ufite icyo uvuze gusa ku ikipe zizazamuka hagati ya Tunisia, Senegal na Angola zose zigishaka ticket ya 1/4 muri aya marushanwa ahuza ibihugu na bakinnyi babyo bakina muri za championat zabo. Amavubi akaba kugeza ubu yaratsinzwe ibitego 5, yo akabasha kwinjiza 1 gusa mu mikino yombi.

Iki gikombe cya CHAN kiri gukinwa kunshuro ya 2, ubwa mbere kikaba cyarabeye muri Cote d’ Ivoire kikegukanwa na DRCongo ihabwa amahirwe no kuri iyi nshuro ya nubwo yatsinzwe umukino yakinnye bwa mbere na Cameroun 2 -0.

Umuseke.com

en_USEnglish