Amavubi 3 Gicumbi FC 0 mu mukino wa gicuti
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu “AMAVUBI” iri mu mwiherero wo kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia n’ikipe ya Gicumbi FC, warangiye Amavubi yegukanye itsinzi y’ibitego 3-0.
Uyu mukino wabereye mu Karere ka Gicumbi ari naho Amavubi ari gukorera imyitozo.
Wari umukino wo kureba aho imyitozo igeze mbere y’uko berekeza mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013, aho Amavubi azaba agiye gukina umukino kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2013, mu guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN”
Igice cya mbere, Amavubi yarushije bigaragara Gicumbi FC ku buryo ibitego 2 byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe na MWISENEZA Djamal watsinze igitego cya mbere kuri penaliti na KAGERE Medie wa tsinze igitego cya kabiri byashobokaga no kurenga uwo mubare.
Mugice cya kabiri NSHIMIYIMANA Eric umutoza w’ikipe y’igihugu yashyizemo ikipe nshya, nayo ntiyoroheye Gicumbi FC kuko umusore SEBANANI Emmanuel (Crespo) yatsinze igitego cya gatatu mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, umukino wa komeje gukinwa hagati mu kibuga ariko Amavubi akanyuzamo agashakisha ibitego gusa umukino ukaza kurangira ntagihindutse ari ibitego 3-0.
Source: FERWAFA
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
iyo equipe ni nziza tuyirinyuma kandi twizeye intsinzi .
Comments are closed.