Digiqole ad

Amatora y’Ibanze: Abakandida 2 068 barahatanira imyanya 832 ya Njyanama z’uturere

 Amatora y’Ibanze: Abakandida 2 068 barahatanira imyanya 832 ya Njyanama z’uturere

*Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu NEC yahagaritse burundu kwakira ‘Candidatures’

*Abahatanira imyanya mu bajyanama rusange ni 1 233,  89.5% ni abagabo, 10.5% ni abagore,

*Abahatanira 30% by’abagore muri njyanama z’uturere ni 835,

*NEC ivuga ko hari abiyamamaje bararangije manda bagenerwa n’amategeko ‘candidatures’ zabo zigasubizwa inyuma

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mutarama Komisiyo y’Amatora mu Rwanda yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yahagaritse igikorwa cyo kwakira ‘Candidatures’ z’abiyamamariza kujya muri Njyanama z’uturere n’umugi wa Kigali, igaragaza ko abamerewe kuzahatanira iyi myanya ari 2 068 bazahatanira imyanya 832 iteganyijwe.

Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa Komisiyo y'Amatora mu Rwanda
Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Iyi komisiyo ivuga ko amatora y’inzego z’ibanze azatangirira ku midugudu ku itariki ya 08 Gashyantare 2016 hatorwa abajya ku buyobozi bw’imidugudu, utugari n’imirenge bakazatorwa mu buryo butaziguye abatora batonda imirongo inyuma y’umukandida bifuza.

Kuwa 22 Gashyantare, mu mirenge hazatorwa Abazajya guhatanira imyanya muri Njyanama z’uturere n’abagore bazagira 30% muri Njyanama z’uture.

Kuwa 27 Gashyantare hatorwe ku rwego rw’Intara n’umugi wa Kigali.

Kkuwa 02 Werurwe hatorwe biro na komite nyobozi by’umugi wa Kigali.

Naho uwa 04 Werurwe hatorwe abahagarariye inzego zihariye z’abagore; urubyiruko n’abafite ubumuga.

Komisiyo y’Amatora yahagaritse kwakira ‘Candidatures’ mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ivuga ko mu kiciro cy’abahatanira imyanya y’abajyanama rusange hakiriwe ‘candidatures‘ z’abantu 1 233 naho mu bazahatanira imyanya 30% igenerwa abagore bakiriye abakandida 835.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza avuga ubwinshi bw’abazahatana muri aya matora bizaha Abanyarwanda amahirwe yo kwihitiramo ab’inyangamugayo.

Ati “…ubundi abagize inama Njyanama z’uturere n’Umugi wa Kigali ni 832, iyo urebye aba bakandida 2 068 bazaba bahatanira iyi myanya 832 bigaragara ko harimo ikigero gishimishije kizaba muri competition (guhangana) mu gihe cyo kwiyamamaza binahe abaturage umwanya mwiza wo guhitamo mu bantu benshi, ibitekerezo na gahunda byinshi.”

Charles Munyaneza avuga ko ikindi gishimishije muri aya matora ari umubare w’indorerezi zizayitabira aho yavuze ko umubare wazo uruta uw’izitabiriye amatora ya referendum.

Charles Munyaneza avuga ko Abanyarwanda baza bafite amahitamo kuko abakandida ari benshi
Charles Munyaneza avuga ko Abanyarwanda baza bafite amahitamo kuko abakandida ari benshi

Prof Kalisa Mbanda uteruye ko muri izi ‘candidatures’ harimo abahoze muri Komite nyobozi zicyuye igihe(mayors n’abamwungirije) yavuze ko hakurikijwe ihame rigenga itangwa rya candidature ku bahoze ari abayobozi b’uturere n’abahoze muri komite nyobozi hari abahoze muri iyi myanya bazanye ‘candidatures’ ariko ntizakirwe.

Prof avuga ko 59.6% by’aba bakandida 2 068 ari abagore mu gihe abagore ari 40.4%, akagaragaza ko mu kiciro cy’abajyanama rusange 89.5 ari abagabo naho abagore bakaba 10.5%.

Agendeye kuri iyi mibare y’abatanze candidatures zabo, Prof Kalisa Mbanda avuga ko ku myanya y’abajyanama rusange umwanya umwe uhatanirwa n’abakandida batatu mu gihe mu kiciro cy’Abajyanama 30% by’abagore umwanya umwe uhatanirwa n’abakandida babiri.

N’ubwo abayobozi b’uturere bazaturuka muri aba bakandida, Komisiyo y’Amatora ivuga ko aba bakandida bose batemerewe kuziyamamariza kuyobora uturere cyangwa kujya muri Komite nyobozi yatwo kuko bisaba kuba umuntu afite imyaka 25 y’amavuko no kuba afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu gihe kuba Umujyanama muri njyanama y’Akarere nta mashuri bisaba.

Komisiyo y’amatora ivuga ko izagirana inama n’abakandida kuwa 05 Gashyantare, ibikorwa byo kwiyamamaza bigatangira ku itariki ya 06 kugeza kuwa 21 aho kwifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bikorera kuri internet byemewe muri ibi bikorwa.

Iyi Komisiyo ivuga ko urutonde ndakuka rw’aba bakandida ruza gushyirwa ku rubuga rwayo bitarenze kuri uyu wa gatanu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish