Digiqole ad

Amatora aziguye wowe uyabona ute?

Amatora akorwa mu buryo bwo guhagararira rubanda rugatorerwa abayobozi, rutorewe n’abandi akenshi bitwa ko bajijutse cyangwa bafite ijambo ntibuvugwaho rumwe na bose. Tariki ya 21 z’ukwezi kwa kabiri 2011, nibwo habaye amatora y’ abajyanama ku rwego rw’umurenge mu gihugu hose. Ayo akaba ari ayabanzirizaga aya nyobozi z’uturere yo yabaye Kuwa 25 Gashyantare 2011. Ubwo hakaba hatorwaga abajyanama bahagararira imirenge bakomokamo. Bayihagararira muri njyanama y’akarere. Abo bajyanama bakaba ari nabo bitoramo abakandida bitoza kumyanya ya nyobozi z’uturere, iba igizwe na ba Mayors ndetse n’abungiriza babiri.

Lievin Ntaganga ni umwe mu baturage bari bitabiriye aya matora mu karere ka Huye yari yabereye kuri stade ya Huye. Ubusanzwe ni umwanditsi ndetse akaba ari nawe ushinzwe amatora mu murenge wa Mukura, umwe mu mirenge igize akarere ka Huye.  Ubu buryo we ntacyo bumutwaye, n’ubwo nawe yari umwe mubatemerewe gutora gusa akaba yaje kuri sitade gukurikirana igikorwa cy’amatora. Avuga ko ariko bibaye ngombwa ubu buryo bwahindurwa. “itegeko ni uko rimeze duhereye ku itegeko nshinga n’andi mategeko. Ndatekereza ko ari byiza bishobora kuguma gutyo ariko abaturage nibaramuka babyifuje ryahinduka. Nabyo byaba ari byiza” Ubusanzwe, akarere kakaba ari rumwe mu nzego z’ ubuyobozi zegereye abaturage, ariko kakaba rumwe mu nzego umuturage wese atagiraho uruhare mu gutora ubuyobozi bwako, we ubwe.

Theodore, umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda mu mwaka wa kane wa politiki n’ubuyobozi, we asanga aho u Rwanda rugeze, uburyo bw’amatora aziguye butagikenewe kuko umunyarwanda amaze gutera intambwe. “Mbere na mbere sinemeranywa n’amatora ataziguye yakoreshejwe mu gutora ba mayors, kuko uburyo bw’amatora aziguye  ntibuvuga neza koko ko abaturage baba bahagarariwe. Ntabwo bagira uruhare mu kwitorera abayobozi.  Kubwanjye muri demokarasi ya nyayo ntabwo amatora aziguye aribwo buryo nyabwo. Kuko nkuko mubizi kuva mu 1994 u Rwanda rwageze ku iterambere rihambaye. Kubwanjye igihe cyari kigeze ko ubu buryo buhindurwa.”

Eric Ndushabandi, umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya politiki n’ubuyobozi ubimazemo igihe cy’imyaka itandatu, avuga ko ubwo buryo bwombi bwo gutora ari bwiza, ariko ko ikibazo kiba gusa uburyo bushyirwa mu bikorwa. “muri politiki, yaba amatora aziguye n’ataziguye byose twe tubifata kimwe cyane iyo akozwe ari ayo mu kiciro kimwe” akomeza avuga ko ubusanzwe amatora aziguye iyo akozwe neza, nayo ntacyo yagakwiye kuba atwaye kimwe, n’ataziguye. Imwe mu mpamvu uyu mwarimu atanga ishobora gutuma uburyo bw’ amatora aziguye bwifashishwa kenshi, ni uko budahenze kandi bukaba butanatwara umwanya.

Ariko ntawakwirengagiza ko hashobora kubaho kubura ubunyangamugayo, cyangwa hakabaho izindi mbaraga zikora kubatorwa n’abatora. Nk’urugero kubona muri aya matora ashize warashoboraga kumva nk’umuntu ngo yakuyemo kandidatire ye! kandi nta mpamvu. Nk’umuntu ushaka gusobanukirwa ushobora kwibaza haba habaye iki aho ngaho, iyo wumva ibintu nk’ibyo bivugwa mu biganiro bya rubanda. Bigaragara ko hari izindi mbaraga. Aha rero ni ikibazo gikomeye cyane kuko niba umuntu watumwe n’abaturage atabasha kuzuza inshingano yahawe, Icyo gihe guhagararirwa kuba gupfuye ubusa.”

Fiacre Igihozo
Umuseke.com

2 Comments

  • mbona ko kuri ruriya rwego rw’akarere,amatora ataziguye ntacyo atwaye;kuko ikigenderewe kigerwaho,kandi akaba anahendutse ku gihugu nk’urwanda rudafite amikoro ahagije.
    ku kiba kigenderewe ni ugutora umuntu w’inyangamugayo,kandi igatorwa n’abaturage baturanye bamuzi neza,noneho uko agenda azamuka ahura n’izindi nyangamugayo zitoranyamo ,bityo hakaza kuboneka umuyobozi w’akarere wavuye muri za nyangamugayo.

    • gihamya ko ari inyangamugayo koko niyo igoye ese niba koko ari inyangamugayo hakurikizwa merite, popularite cg?

Comments are closed.

en_USEnglish