Digiqole ad

Amateka ya muzika mu Rwanda

Muri muzika yo mu Rwanda hamenyerewe imvugo ebyiri, arizo muzika gakondo ndetse na muzika yitwa igezweho ubwo ni ukuvuga muzika y’ubu usanga ivanzemo cyane n’injyana mvamahanga. Twe turibanda kuri muzika gakondo ari nayo yerekana uko Abanyarwanda batangiye kuririmba kera cyane.

Aho abazungu bagereye mu Rwanda mu mwaka w’1886 bahinduye ibintu byinshi mu Rwanda ndetse no muri Africa muri rusange. Ibi byanageze kandi kuri muzika yabaga mu Rwanda icyo gihe. Amateka yerekana ko abanyarwanda bari bafite ubuhanga buhambaye muri muzika kuko wasangaga bahimba indirimbo zabo badakoresheje amanota (les notes musical). Aba banyarwanda b’iki gihe wasangaga bahimba indirimbo zabo ku ntambara, ku buhinzi, ubworozi, urukundo n’ibindi.

Nkuko tubikesha umushakashatsi Professeur MBONIMANA Gamaliere mu gitabo cye cyo mu mwaka w’1971 yagaragajeko muzika y’abanyarwanda yari irimo ubuhanga butangaje bwagaragariraga mu njyana – melodi no muri ritime yazo. Aba baririmbyi b’Abanyarwanda bakaba bararirimbiraga mu matsinda ndetse no ku giti cyabo(carière solo) .

Muzika y’iki gihe uko yabaga ikoze, mugushaka kugaragaza akababaro, abanyarwanda bo muri iki gihe cya kera ntibagombaga kubigaragariza mu njyana ituje nkuko tubisanga mu njyana zo hanze cyangwa iz’ubu mu Rwanda. Na none uwashakaga kugaragaza ibyishimo ngo ntibyagombaga kugaragarizwa mu mudiho wihuse nkuko tubibona ubu ahubwo ibi byose babigaragarizaga mu magambo y’izo ndirimbo.

Mu njyana zabaga zituje habagamo izitwaga ibihozo n’ibisingizo; mu bari bazwi cyane kuri iyi njyana twavuga nk’ABATERAMBABAZI. Hari kandi n’imbyino zishabutse aho usangamo cyane ko zabyinwaga n’Abatwa (Abahejejwe inyuma n’amateka) mu njyana y’intwatwa nko mu yamenyekanye cyane mbere y’umwaduko w’abazungu yitwagwa BAGORE BEZA y’ URUKEREREZA. Muri iyi njyana ishabutse kandi usangamo umuhanzi wagerageje kuyiganishamo ubuhanzi bwe, witwaga BIZIMANA RUTI mu ndirimbo nka “Nta munoza, patoro” n’izindi.

Izi njyana wasangaga ari imbyino ziryoheye amatwi kuko wasangaga amajwi yinjiranamo ku buryo bwa gihanda nko mu njyana y’URUKEREREZA, BAGORE BEZA cyangwa BENIMANA, izi zombi zikaba ngo ari indirimbo za cyera cyane kurusha izindi nk’uko ubushakashatsi muri muzika y’u Rwanda bubigaragaza

Buri gace mu Rwanda wasangaga gafite injyana kihariye yako nko mu rukiga wasangaga bazwi ku njyana y’igikiga cyangwa ikinimba abandi ugasanga bari bafite izindi njyana nk’umushayayo. Ariko izi njyana wasangaga hari ibyo zihuje kubera umuco wabaga usa n’uhuye mu Rwanda.

Mu bitaramo wasangagamo izi njyana zitandukanye izituje, izishabutse n’izindi. Injyana zishabutsa wazisangagamo amashyi, ingoma, umudiho ku buryo zitarambiraga uzumva wese. Abahanga muri muzika bazisangamo ibipimo byose byaba 5/8, 6/8, 3/3 n’izindi; urugero n’indirimbo yitwa MAHORO MEZA yabiciye bigacika mu mwaka 1938 n’1943.

Abazungu baza basanze injyana zabo zisa naho zihuye n’iz’abanyarwanda cyane cyane nk’iz’ibihozo zabaga zihuye n’injyana zo mu kiliziya, bitavuze ko abanyarwanda bakopeye abapadiri kuko bazihimbye mbere y’uko baza.

Muri iyi muzika kandi hanabonekagamo amacontre temps cyane cyane yagaragaraga mu njyana y’intwatwa, si aho gusa kuko yanagaragaraga mu mirishyo w’ingoma nko mu mirishyo yitwa umutimbo, ikimanuka, agasiga n’iyindi.

Izi njyana zaje gusa naho zihindutse gato aho abapadiri bagereye mu Rwanda. Abapadiri batangiye kwigisha abanyarwanda injyana nyaburayi ziherekezwa n’ibyuma bya muzika nka gitari, arumoniya n’ibindi.

Uko ibihe byagiye bisimburana abanyarwanda bagize umuco wo kwigana injyana z’abandi aho baje kugera naho bigana injyana zo muri Zaire (Congo Kinshasa) urugero ni nka orchestra IMPALA n’abandi wasangaga mu njya nk’izo. Haje na none injyana za reggae ikomoka mu Jamaica (usangamo nka Benjamin RUTABANA) n’izifite umwimerere nyafurika(aho dusangamo nka KITOKO BIBARWA, KAMISHI n’abandi). Nyuma kandi abanyarwanda baje kwigana injyana z’Inyamerika n’inyaburayi kugeza na n’ubu inyana zumvikana muri muzika y’u Rwanda rw’ubu usanga higanjemo injyana yo hakurya y’amazi magari. Hip hop, RnB nizo zumvikana mu Rwanda kandi zikaba zikomoka muri Amerika. Mu bahanzi twumvamo ni nka Miss jojo, The Ben n’abandi.

Gerard Mbabazi

Umuseke.com

 

 

 

 

3 Comments

  • Ariko uretse wenda ko umuntu wese agira uko yumva ibintu kuvuga ko injyana ya orchestre Impala ariyo yari yarakopeye muri Congo si ukubeshya koko? Impala injyana yayo ni original. Nta n’abandi bahanzi mu Rwanda bazigera bakora nk’ibyo Impala zakoze nako Impala zakoze ibitangaza ndetse zanditswe no mu gitabo cy’amateka y’Urwanda ibihe byose bizabaho.

  • Ndabaramukije muraho.Muri abantu b’abagabo kuba mugerageza kwibuka ibijyanye n’Umuco mwimerere w’Abanyarwanda kuko usanga muri iki gihe urubyiruko rwinshi baterwa isoni n’Umuco nyarwanda kandi bamwe bafite n’izo mpano.Nidukunde ibyahandi ariko kandi twibuke ko tudateze kuba Abanyamerika!!Ngaho murakoze cyane kuvuga kumateka y’ijyana nyarwanda

  • ntaco mbanenga cyane ariko mugaragaze clip
    kugirango abanyamahanga bababone babamenye.ndabakunda cane Imana ibafashe.
    ijyana ya afrobite muyiteho kugirango mumenyekane nka banyafrika nyuma mwarateye imbere muzabone gukora izindi…
    ndafana cane

Comments are closed.

en_USEnglish